Muri Kamena 2024, abashakashatsi bavumbuye ubwoko bushya bw’ifi ifite amenyo nk’ay’abantu mu Mugezi wa Amazon, bayiha izina rya “Sauron” rishingiye kuri filime yamamaye cyane yitwa “The Lord of the Rings,” irimo umwe mu bakinankuru bakuru witwa Sauron utuye mu bujyakuzimu bwa kure.
Hagaragazwa ko ubwo bwoko bw’ifi bwari mu maze imyaka irenga 200 bwihishahisha, bukisanisha n’ubundi biri kumwe abashakashatsi ntibabashe kubitandukanya.
Mu mibereho yayo, Sauron iba mu mazi yo hasi cyane ku buryo bigoye kuyibona, ari nabyo abashakashatsi bahereyeho bayigereranya n’uriya mukinankuru wo muri iriya filime, wakinnye abantu bagorwa no kugera aho ari ngo bamwambure impeta yamuhaga ububasha n’imbaraga zidasanzwe.
- Advertisement -
Sauron iri mu bwoko bw’ifi za “Pacu” ariko yabanje kwitiranywa n’izindi fi zo mu bwoko bwa “piranha” kuko ifite byinshi ihuriraho nazo, ndetse yavumbuwe ari zo ziri gukorwaho inyigo yimbitse cyane ko zimwe muri zo zahawe izina rya “Myloplus schomburgki” zavumbuwe bwa mbere mu 1841, ariko nyuma y’aho ntizongeye gukorwaho ubushakashatsi.
Ubwo bwoko bw’ifi bugaragara mu migezi n’ibiyaga byo muri Amerika y’Amajyepfo.
Mu nyigo iherukwa kumurikwa mu Kinyamakuru Neotropical Ichthyology, hasobanuwe ko abashakashatsi basesenguye ubwoko bw’ifi za “Myloplus schomburgki” basanga zirimo ibyiciro bitatu bishingiye ku miterere yazo nk’urutirigongo n’amababa (fins) byazo.
Basanzemo “Myloplus schomburgkii” basanzwe bazi, babona “Myloplus sauron” batari bazi na “Myloplus aylans”.
Myloplus Sauron ifite undi mwihariko w’akantu kayiriho mu ruhande kajya kumera nk’akarongo k’umukara, gasa neza n’akagaragara mu kirango Sauron yakoreshaga akina filimi cyiswe “Eye of Sauron”, benshi bafata nk’igiteye ubwoba.
Rupert Collins, ushinzwe ibirebana n’amafi mu Nzu Ndangamurage y’Amateka Karemano iri i Londres mu Bwongereza, yagize ati “Mugenzi wanjye akimara kuyita iryo zina [Sauron], twasanze ari mahwi.”
Amafi ya “Pacu” n’aya “Piranha” yose abarizwa mu muryango w’ayitwa “Serrasalmidae” azwiho kugira amahane no kurya izindi nyamaswa. Gusa abashakashatsi bavuga ko akenshi usanga nubwo arya byose nk’abantu, ahitamo kwirira ibyatsi.
Ayo menyo ameze nk’ay’abantu ifi ya Sauron ifite kimwe n’izindi za “Pacu” biri mu bwoko bumwe, ngo ayifasha kurya ibyatsi n’ibindi bimera aho kwibanda ku gutungwa n’imibiri y’izindi nyamaswa zapfuye.
Abashakashatsi bagaragaje ko ubwoko bw’ifi za “Piranha” zirya inyama zidafite ubugome bwinshi nk’uko abantu babitekereza, ngo kuko ibyo uwahoze ari Perezida wa Amerika, Theodore Roosevelt yavuze akubutse muri Brésil, ko izo fi ari zo ziteye ubwoba kurusha izindi ku Isi, ari ugukabya kwashingiye ku kuba yarazibonye zitataguza inka yose mu minota mike, hakirengagizwa ko zari zabanje kwicishwa inzara.