UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
Hashize 3 weeks
Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
Hashize 1 month
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 2 months
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 3 months
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 3 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Euro 2024:U Bufaransa bwanganyije n’u Buholandi
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
Imikino

Euro 2024:U Bufaransa bwanganyije n’u Buholandi

Muhire Jimmy Lovely
Muhire Jimmy Lovely
Yanditswe taliki ya 22/06/2024 saa 8:54 AM

Imikino y’irushanwa rihuza amakipe y’ibihugu i Burayi rya Euro 2024 ryakomeje gukinwa aho u Bufaransa n’u Buholandi byakinnye umukino wa kabiri mu Itsinda D ariko habura n’imwe ireba mu izamu ry’indi nubwo byombi byakomeje kuriyobora.

 

Uyu mu ni umwe mu mikino yakinwe ku wa Gatanu, tariki ya 21 Kamena 2024, ku bibuga bitandukanye byo mu Budage bwakiriye irushanwa riri gukinwa ku nshuro ya 17, gusa uwari ukomeye wahurije u Bufaransa n’u Budage kuri Red Bull Arena.

Ku munota wa mbere w’umukino, u Bufaransa bwari butsinzwe igitego ubwo rutahizamu w’u Buholandi Jeremie Frimpong yirukankanaga umupira agasiga Theo Hernández ariko atera mu izamu ishoti ridafite imbaraga umunyezamu Mike Maignan arishyira muri koruneri.

- Advertisement -

U Bufaransa bwahise buva inyuma butangira gusatira cyane nabwo muri iyi minota, ndetse Antoine Griezmann ayigeragezamo uburyo bwabazwe ku ishoti rikomeye ryashyizwe hanze n’umunyezamu Bart Verbruggen.

Iminota 20 yaranzwe no kugerageza kugera imbere y’izamu ku mpande zombi byahaga akazi kenshi ahanini abakinnyi bari mu bwugarizi.

 

Nta gitego cyigeze kiboneka mu minota y’igice cya mbere bituma amakipe ajya mu karuhuko ko kumva inama z’abatoza ari 0-0.

Mu gice cya kabiri, u Bufaransa bwagarukanye izindi mbaraga bushaka kubona igitego, cyane ko bwagerageje amahirwe menshi arimo ayabonetse ku munota wa 66 agahushwa na Ousmane Dembélé, ndetse n’andi yahushijwe na Antoine Griezmann ku wa 65.

Nyuma y’iminota ine gusa, rutahizamu w’u Buholandi Memphis Depay yateye mu izamu Maignan awukuramo, Xavi Simons asobyamo awutereka mu izamu ariko umusifuzi Anthony Taylor avugana n’abari kuri VAR bamubwira ko habayemo kurarira kwa Denzel Dumfries.

Ronald Koeman utoza u Buholandi yahise akura mu kibuga Xavi Simons, Jerdy Schouten na Jeremie Frimpong ashyiramo Lutsharel Geertruida, Joey Veerman na Georginio Wijnaldum.

Umutoza w’u Bufaransa, Deschamps Didier, na we yakuyemo Ousmane Dembélé na Marcus Thuram ashyiramo Olivier Giroud na Kingsley Coman ariko ntibyagira icyo bitanga.

 

Ni umukino utigeze ugaragaramo rutahizamu w’u Bufaransa akaba na Kapiteni wabwo, Kylian Mbappé, wavunitse izuru gusa akaba yagaragaye ku ntebe y’abasimbura kuri uyu munsi.

Amakipe yombi yagabanye amanota nyuma yo kunganya 0-0 ndetse ahita akomeza kuyobora Itsinda D n’amanota ane, agakurikirwa na Autriche ifite atatu yatsinze Pologne ibitego 3-1. Amakipe yose asigaje umukino umwe.

Undi mukino wabaye ku wa Gatanu warangiye Slovakia itsinzwe na Ukraine bitego 2-1.

Imikino iteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki ya 22 Kamena, ni uhuza Georgia na Repubulika ya Tchèque, Turikiya na Portugal ndetse n’u Bubiligi bukina na Romania.

Abafana b’u Buholandi bari benshi mbere y’umukino

Kylian Mbappé wavunitse izuru ntiyakinnye n’u Buholandi

Abakinnyi 11 u Bufaransa bwabanje mu kibuga

Jeremie Frimpong yahushije igitego cyabazwe mu minota ya mbere

Xavi Simons w’u Buholandi ahanganye na Dayot Upamecano w’u Bufaransa

Muhire Jimmy Lovely June 22, 2024
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
  • Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Imikino

REG WBBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona

Hashize 9 months
Imikino

Amavubi yanyagiwe na Bénin ibitego 3-0

Hashize 9 months
Imikino

Perezida wa UCI yaje mu Rwanda kureba aho imyiteguro ya Shampiyona y’Isi igeze

Hashize 9 months
Imikino

Shampiyona n’ikirarane cya Rayon Sports na APR FC byasubitswe

Hashize 9 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?