Mu mpera z’iki cyumweru, kuva tariki ya 31 Gicurasi kugeza ku ya 2 Kamena 2024, i Kigali hazabera Irushanwa ryo Kwibuka abakinnyi, abatoza, abakunzi n’abandi bari bagize umuryango wa Handball bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iri rushanwa rizahuza amakipe yo mu Rwanda asanzwe yitabira amarushanwa atandukanye, ndetse n’amakipe yo hanze y’Igihugu arimo azaturuka muri Uganda na Tanzania, ariko hakaba hari ateremeza kwitabira mu buryo budasubirwaho.
Mu bagabo, amakipe ashobora guturuka muri Uganda ni Makerere University, Prison Spears HC na UPDF HC mu gihe ayo muri Tanzania ari Ngome HC na Nyuki HC.
- Advertisement -
Mu bagore, amakipe yo muri Uganda yitezwe ni UPDF HC, Prisons HC na Makerere University (itaremeza). Ni mu gihe iyo muri Tanzania ari JKT.
Mu makipe yo mu Rwanda azitabira, mu bagabo ni APR, Police, Gicumbi, UR Huye, Nyakabanda na UR-Rukara.
Mu bagore ni UR-Huye, UR-Rukara, Three Stars na Gicumbi WHC.
Mu mwaka ushize, Police HC yegukanye igikombe mu bagabo yigaranzuye Gicumbi HC yari ifite igiheruka, iyitsinze ibitego 41-39.
Mu bagore, ishuri ryisumbuye rya Kiziguro ryisubije irushanwa nyuma yo guhigika Ngome HC yo muri Tanzania ku bitego 27-18.
Makelele HBT yo muri Uganda na Ngome HC yo muri Tanzania ni yo makipe yavuye hanze yari yatumiwe muri iryo rushanwa.