UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
Hashize 1 month
Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
Hashize 1 month
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 2 months
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 3 months
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 3 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Amakipe ya APR VC yegukanye Shampiyona ya Volleyball
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
Imikino

Amakipe ya APR VC yegukanye Shampiyona ya Volleyball

Muhire Jimmy Lovely
Muhire Jimmy Lovely
Yanditswe taliki ya 27/05/2024 saa 12:32 PM

Ikipe za APR VC mu bagabo no mu bagore ni zo zegukanye shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Volleyball nyuma yo gutsinda amakipe ya Kepler na Police VC bahuriraga nayo ku mukino wa nyuma.

 

Nyuma yo gusoza shampiyona isanzwe ku mwanya wa kane kuri APR y’abagabo n’uwa mbere kuri APR VC y’abagore, amakipe yombi yaje kujya gukina imikino ya kamarampaka atari yo ahabwa amahirwe gusa aza kwitwara neza mu mikino ya ½ aho APR VC y’abagore yasezereye Rwanda Revenue iyitsinze imikino 2-0 na basaza babo bagatsinda REG VC gutyo.

Ku mikino ya nyuma APR VC y’abagabo ikaba yaratangiye itsindwa na Kepler maze na bashiki babo batsindwa na Police umukino wa mbere. Bukeye bwaho kuwa Gatandatu APR WVC yigaranzuye Police WVC iyitsinda Seti 3-2 mu gihe bigoranye na APR VC nayo yatsinze Kepler Seti 3-2.

- Advertisement -

Izi ntsinzi z’aya makipe yombi zikaba zongeye gusa ubugira gatatu dore ko ikipe ya APR WVC yaje gutsinda Police WVC seti 3-1 (27-25, 26-24, 14-25, 29-27) na ho mu bagabo na bwo APR VC itsinda Kepler Seti 3-1 ( 25-19, 25-23, 22-25, 29-27).

 

APR WVC ikaba yisubije igikombe nubundi yari yarambuwe na Rwanda Revenue umwaka wa shampiyona ushize mu gihe APR VC y’abagabo icyambuye Gisagara VC yari igifite ihita itwara irushanwa yaherukaga mu myaka itatu ishize.

Iyi mikino ya nyuma ikaba yabanjirijwe no guhatanira umwanya wa gatatu aho ikipe ya REG yaje gutsinda Police Seti 3-0 (25–19, 25-16, 25-20), yegukana umwanya wa gatatu itsinze ku mikino 2-1.

Mu bagore uyu waje gutwarwa n’ikipe ya Rwanda Revenue Authority yari ifite igikombe giheruka aho yo yari yatsinze Ruhango imikino 2-0.

Uretse igikombe, amakipe yatwaye igikombe akaba yahawe na sheke ya miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda iza kabiri zihabwa miliyoni imwe n’igice na ho izabaye iza gatatu zinaherekereshwa Miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.

Umwaka w’imikino wa Volleyball ukazakomereza kuri Memorial Rutsindura izabera mu ntara y’Amajyepfo i Huye mu ntangiriro z’ukwezi gutaha kwa Kamena.

 

APR VC yegukanye igikombe cya shampiyona itsinze Kepler ya Nyirimana Fidele

Abarimo Karekezi Leandre wayoboye FRVB, Raphael Ngarambe uyiyobora na Nathalie Munyampenda uyobora Kepler bakurikirana imikino yanyuma

Clapton Kibonke n’umunyamakuru wa IGIHE Emmy bari baje kwihera amaso Volleyball ikinwa

APR WVC yishimiye kongera kwegukana shampiyona ya Volleyball

Umutoza wa APR WVC yashimye Imana nyuma yo gutwara igikombe

APR VC y’abagabo n’iy’abagore baherukaga gutwarira ibikombe rimwe muri Covid

Ikipe ya APR VC ntabwo yari mu zihabwa amahirwe ubwo shampiyona yatangiraga ariko yaje kwihagararaho

Kepler yari ifite abakunzi benshi yegukanye umwanya wa kabiri

Ikipe ya REG ifite igikombe cya 2022 yatahanye umwanya wa gatatu

Muhire Jimmy Lovely May 27, 2024
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
  • Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Imikino

REG WBBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona

Hashize 9 months
Imikino

Amavubi yanyagiwe na Bénin ibitego 3-0

Hashize 9 months
Imikino

Perezida wa UCI yaje mu Rwanda kureba aho imyiteguro ya Shampiyona y’Isi igeze

Hashize 9 months
Imikino

Shampiyona n’ikirarane cya Rayon Sports na APR FC byasubitswe

Hashize 9 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?