UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 1 week
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 1 month
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 1 month
Amajyaruguru: Gucika ku Gusangirira ku Muheha biracyari Ingorabahizi
Hashize 3 months
Rwanda: Igisubizo gishya ku Bahinzi b’imboga n’imbuto
Hashize 3 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma NBA: Boston Celtics yageze ku mukino wa nyuma wa kamarampaka
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
Imikino

NBA: Boston Celtics yageze ku mukino wa nyuma wa kamarampaka

Muhire Jimmy Lovely
Muhire Jimmy Lovely
Yanditswe taliki ya 16/05/2024 saa 1:54 PM

Boston Celtics yatsinze Cleveland Cavaliers amanota 113-98 yuzuza intsinzi ya kane, ibi biyerekeza ku mukino wa nyuma w’iya kamarampaka mu gice cy’iburasirazuba.

 

Ni umukino Celtics yasabwaga gutsinda kugira ngo yizere gukomeza mu kindi cyiciro. Nk’ikipe nkuru ntiyakoze ikosa kuko yawuyoboye kuva utangiye kugeza urangiye.

Jayson Tatum na Al Horford bafashije iyi kipe gutangira neza itsinda amanota menshi, isoza igice cya mbere iyoboye umukino n’amanota 58 kuri 52.

- Advertisement -

Iyi kipe yagaragaza imbaraga zikomeye, yakomeje gukina neza no mu duce tubiri twa nyuma maze isoza umukino yatsinze Cleveland Cavaliers amanota 113 kuri 98.

Iyi kipe yahise yuzuza intsinzi enye kuri imwe bityo igera ku mukino wa nyuma mu gice cy’iburasirazuba. Celtics izategereza ikipe izava hagati ya New York Knicks na Indiana Pacers, aho Knicks iyoboye n’intsinzi eshatu kuri ebyiri.

 

Mu gice cy’iburengerazuba, Dallas Mavericks yatsinze Oklahoma City Thunder amanota 104-92 igira intsinzi eshatu kuri ebyiri bityo irasabwa imwe kugira ngo igere ku mukino wa nyuma.

Indi mikino yo muri iki gice, iri guhuza Denver Nuggets na Minnesota Timberwolves, aho Nuggets iyoboye n’intsinzi eshatu kuri ebyiri bityo irasabwa imwe kugira ngo igere ku mukino wa nyuma.

Umukino wa gatandatu uteganyijwe mu rukerera rwo ku wa Gatanu, tariki 17 Gicurasi 2024 ku kibuga cya Timberwolves.

 

Derrick White atsinda amanota abiri

Al Horford ari mu bakinnyi bitwaye neza mu mukino Celtics yatsinzemo Cavs

Abafana ba Boston Celtics mu byishimo byinshi nyuma yo kubona itike y’umukino wa nyuma

Muhire Jimmy Lovely May 16, 2024
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
  • Amajyaruguru: Gucika ku Gusangirira ku Muheha biracyari Ingorabahizi
  • Rwanda: Igisubizo gishya ku Bahinzi b’imboga n’imbuto
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Imikino

REG WBBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona

Hashize 7 months
Imikino

Amavubi yanyagiwe na Bénin ibitego 3-0

Hashize 7 months
Imikino

Perezida wa UCI yaje mu Rwanda kureba aho imyiteguro ya Shampiyona y’Isi igeze

Hashize 7 months
Imikino

Shampiyona n’ikirarane cya Rayon Sports na APR FC byasubitswe

Hashize 7 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?