Rutahizamu Kylian Mbappé yatowe nk’umukinnyi w’umwaka mu Bufaransa, ashimangira ko ari igihe cyo gusohoka muri Shampiyona y’iki gihugu, Ligue 1.
Mbappé yaherewe igihembo mu birori bya UNFP (Ihuriro ry’abakinnyi b’Abafaransa) byabereye i Paris ku wa Mbere, tariki ya 13 Gicurasi 2024.
Uyu rutahizamu w’imyaka 25, yegukanye iki gihembo ku nshuro ya gatanu yikurikiranya nyuma yo gutsinda ibitego 44 mu marushanwa yose yakiniyemo Paris Saint-Germain muri uyu mwaka w’imikino.
- Advertisement -
Kapiteni w’u Bufaransa aherutse kwemeza ko azava muri PSG ubwo amasezerano ye azaba arangiye, ndetse byitezwe ko azakomereza muri Real Madrid yo muri Espagne.
Nyuma yo guhabwa igihembo, Mbappé yagize ati “Ligue 1 izahora ari ahantu h’ingenzi mu buzima bwanjye. Ni yo Shampiyona nzi kugeza ubu mu rugendo rwanjye rwo gukina.”
Yakomeje agira ati “Buri gihe nagerageje guhesha icyubahiro iyi shampiyona. Mu by’ukuri nzayikumbura. Ni igice cy’ubuzima bwanjye kigeze ku iherezo. Ikigiye gukurikiraho giteye amatsiko, ariko ni ikindi.”
Mbappé yakinnye umukino wa nyuma wa PSG mu rugo ku Cyumweru ndetse atsinda igitego ubwo iyi kipe yegukanye Shampiyona yatsindwaga na Toulouse ibitego 3-1.
Icyo gitego cyatumye yuzuza 27 muri Shampiyona, arusha ibitego umunani Umunya-Canada Jonathan David wa Lille umukurikiye.
Gusa, uyu mwaka w’imikino nturarangira kuko PSG ya Mbappé igifite imikino ibiri ya Ligue 1 ndetse n’umukino wa nyuma wa nyuma w’Igikombe cy’u Bufaransa izahuramo na Lyon ku wa 25 Gicurasi.
Igihembo Kylian Mbappé yegukanye nyuma yo kugirirwa icyizere n’abakinnyi bagenzi be, yagishyikirijwe na Marie-José Pérc wegukanye umudali wa Zahabu mu Mikino Olempike mu gusiganwa ku maguru muri metero 200 na metero 400.
Abandi bakinnyi bari bahataniye iki gihembo ni Ousmane Dembélé na we wa PSG, Pierre Lees-Melou wa Brest, Pierre-Emerick Aubameyang wa Marseille wa Edon Zhegrova wa Lille.
Warren Zaïre-Emery wa PSG yatowe nk’umukinnyi muto wigaragaje naho Gianluigi Donnarumma bakinana, aba umunyezamu w’umwaka.
Eric Roy wa Brest yatowe nk’umutoza w’umwaka nyuma yo gufasha iyi kipe kuzakina imikino y’i Burayi bwa mbere mu mateka yayo nyuma yo kwizera gusoreza mu myanya itanu ya mbere.