Abakinnyi b’ikipe ya AS Kigali Women Football Club, banze gukomeza akazi mu gihe batarahembwa ibirarane by’imishahara bafitiwe.
Aba bakobwa barishyuza imishahara y’amezi atatu n’uduhimbazamusyi duhwanye n’imikino yose ya shampiyona bamaze gutsinda.
Kuri uyu wa mbere bagombaga gukora imyitozo Saa kumi n’ebyiri za mu gitondo kuri Kigali Pelé Stadium ariko bafata umwanzuro wo kuyihagarika mu gihe batarahembwa imishahara ya bo.
Mu mwaka ushize w’imikino, iyi kipe na bwo yaterewe mpaga ku kibuga cya yo nyuma yo kwanga gukina kubera imishahara bari bafitiwe.
- Advertisement -
Uretse aba kandi, na basaza ba bo ubu bahagaritse akazi kugeza igihe bazahemberwa imishahara y’amezi asaga atanu baberewemo.
Muri shampiyona y’Abagore mu Rwanda, AS Kigali iracyayoboje inkoni y’icyuma kuki ni yo ibitse ibikombe byinshi bya (12) n’ubwo icy’uyu mwaka isa n’iyagitakaje.