Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’ yerekeje i Antananarivo idafite abakinnyi batandatu bakina hanze, ikaba igiye gukina imikino ibiri ya gicuti izahuriramo na Madagascar na Botswana tariki ya 22 n’iya 25 Werurwe 2024.
Ikipe y’Igihugu yari yahamagaye abakinnyi 38 barimo 14 bakina hanze, yahagarutse i Kigali saa Saba n’Igice z’ijoro rishyura kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Werurwe, nyuma y’icyumweru ikorera imyitozo i Nyamirambo no mu Bugesera.
Abakinnyi 19 ni bo bavuye mu Rwanda mu gihe abandi batandatu barimo Bizimana Djihad, Nshuti Innocent, Byiringiro Lague, Hakim Sahabo, Imanishimwe Emmanuel na Wenseens Maxime biteganyijwe ko bazahurira na bo i Antananarivo.
- Advertisement -
Mu bakinnyi Umutoza Frank Spittler Torsten yasize harimo Sibomana Patrick usanzwe ukinira Gor Mahia FC yo muri Kenya, Niyomugabo Claude na Ruboneka Bosco ba APR FC, Hakizimana Adolphe na Akayezu Jean Bosco ba AS Kigali, Mugenzi Bienvenu wa Police FC, Bugingo Hakim wa Rayon Sports na Iradukunda Siméon wa Gorilla FC.
Abandi ni Niyibizi Ramadhan na Kwitonda Alain “Bacca” bakinira APR FC, Kanamugire Roger na Nsabimana Aimable ba Rayon Sports ndetse na Nsengiyumva Samuel wa Gorilla FC.
U Rwanda ruzifashisha iyi mikino ya gicuti mu kwitegura iy’Umunsi wa Gatatu n’uwa Kane yo Gushaka Itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 aho Amavubi azasura Bénin na Lesotho muri Kamena uyu mwaka.
Nyuma y’imikino ibiri yakinwe mu Ugushyingo, u Rwanda ruyoboye Itsinda C n’amanota ane, Afurika y’Epfo ikurikiraho n’amanota atatu, Nigeria, Zimbabwe na Bénin zifite abiri naho Lesotho ikaza ku mwanya wa nyuma n’inota rimwe.