Komite Nyobozi ya Kiyovu Sports FC yahagaritse Kapiteni w’iyi kipe, Niyonzima Olivier ‘Seif’ imikino itandatu ya shampiyona isigaye ari nayo isigaye ngo umwaka w’imikino urangire.
Ibaruwa imaze iminsi itatu yandikiwe Niyonzima Olivier yageze hanze kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 12 Werurwe 2024, igaragaza ko atemerewe kugira indi mikino yitabira kubera imyitwarire ye.
Iti “Dushingiye ku masezerano wagiranye na Kiyovu Sports tariki ya 1 Kanama 2024, mu nshingano zikubiye mu ngingo yayo ya kane. Dushingiye ku myitwarire idahwitse ikomeje kukugaragaraho, komite nyobozi ya Kiyovu Sports association nyuma yo kungurana ibitekerezo kuri iyo myitwarire turakumenyesha ko utemerewe gukina imikino itandatu ikurikiranye.
- Advertisement -
Ibaruwa isinyweho na Perezida w’iyi kipe, Mbonyumuvunyi Abdul Karim, ikomeza ivuga ko uyu mwanzuro ugomba kubahirizwa uhereye tariki 10 Werurwe 2024.
Nubwo nta myitwarire mibi yagaragajwe muri iyi baruwa bivugwa ko uyu mukinnyi yakunze kugirana ibibazo n’iyi Komite Nyobozi bishingiye ku kwishyuza ibirarane by’imishahara aberewemo.
Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports yanafatiwe ibihano na FIFA byo kutagura abakinnyi kubera kurishyura abari abakinnyi bayo, bukomeje guhangana n’ibibazo by’amikoro biyimazemo iminsi.
Uyu mukinnyi wahagaritswe ni we gusa wahamagawe muri iyi kipe wahamagawe mu Ikipe y’Igihugu Amavubi iri mu mwiherero witegura imikino ibiri ya gicuti izabera muri Madagascar.