Umusifuzi Mpuzamahanga wo Hagati, Ishimwe Jean Claude ’Cucuri’, yahawe kuzayobora umukino w’Umunsi wa 24 wa Shampiyona uzahuza Rayon Sports na APR FC ku wa Gatandatu, tariki ya 9 Werurwe 2024.
Amakipe yombi azahurira muri uyu mukino akeneye intsinzi, cyane kuri Rayon Sports irushwa amanota 10 na mukeba zihanganira igikombe buri gihe.
APR FC ya mbere n’amanota 55, na yo izaba ikeneye gutsinda uyu mukino ku buryo yashyiramo ikinyuranyo cy’amanota 13, bikayiha amahirwe yo kwitegura gutwara Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya gatanu yikurikiranya hakiri kare.
- Advertisement -
Uyu mukino uzaba ku wa Gatandatu saa Kumi n’Ebyiri kuri Kigali Pelé Stadium, wahawe Umusifuzi Ishimwe Jean Claude “Cucuri” ufatwa nk’umwe mu basifuzi bagaragaza ubunyamwuga mu kazi kabo.
Abandi basifuzi bazungiriza Ishimwe na bo ni mpuzamahanga aho umwungiriza wa mbere azaba Ishimwe Didier wanasifuye umukino ubanza wahuje amakipe yombi mu Ukwakira 2023.
Ndayisaba Said azaba ari umwungiriza wa kabiri, mu gihe Twagirumukiza Abdulkarim wasifuye umukino ubanza, azaba ari Umusifuzi wa Kane.
Kwinjira kuri uyu mukino utegerejwe n’abatari bake ni 5000 Frw (7000 Frw ku munsi w’umukino), 7000 Frw (azaba ibihumbi 10 Frw nyuma), ibihumbi 20 Frw (azaba ibihumbi 30 Frw) n’ibihumbi 50 Frw.