Hagenimana Jean Claude wari utuye mu Mudugudu wa Nyabitare, Akagari ka Ruyenzi, Umurenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 05 Werurwe 2024, ahagana saa 14h00, yasanzwe mu nzu yabagamo yapfuye.
Amakuru agera ku UMURENGEZI.COM aturuka mu baturage, akanemezwa n’ubuyobozi bw’umurenge wa Runda uyu Nyakwigendera yari atuyemo, ahamya ko uwamubonye bwa mbere ari umuturanyi we wahise ahuruza ubuyobozi bw’Umudugudu nabwo bukihutira gutanga amakuru butabaza.
Ubuyobozi ndetse n’Abaturage bahageze bwa mbere batabaye, babanje gushidikanya ku rupfu rw’uyu Hagenimana Jean Claude, bamwe bibaza niba yapfuye, abandi bavuga ko yaba akiri muzima. Bafashe icyemezo cyo guhamagara abaganga baje n’imbangukiragutabara baturutse Kigali, ari nabo bamupimye bemeza ko yapfuye.
Ndayisaba Jean Pierre Egide, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Runda, yemereye Itangazamakuru ko amakuru y’urupfu rwa Hagenimana Jean Claude ari impamo, kandi ko abaganga ari bo babanje kuza barapima, bemeza iby’urupfu rwe.
- Advertisement -
Avuga ko ku makuru bahawe, imvano y’uru rupfu ishobora kuba yatewe no kunyerera mu nzu mu cyumba cy’uruganiriro (Salon) avuye gukaraba. Avuga kandi ko uyu Nyakwigendera yabaga wenyine mu nzu, nta mugore n’umwana.
Nyuma yuko inzego zitandukanye zirimo na RIB zigeze aho Nyakwigendera yapfiriye ndetse zigakora n’akazi kazo, umurambo wa Nyakwigendera wahise woherezwa ku bitaro bya Remera Rukoma.