UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
Hashize 4 weeks
Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
Hashize 1 month
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 2 months
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 3 months
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 3 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Umutoza wa Rayon Sports yanenze bamwe mu bakinnyi.
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
Imikino

Umutoza wa Rayon Sports yanenze bamwe mu bakinnyi.

Muhire Jimmy Lovely
Muhire Jimmy Lovely
Yanditswe taliki ya 24/01/2024 saa 11:15 AM

Umutoza mushya wa Rayon Sports, Julien Mette, yavuze ko atasezeranya iyi kipe igikombe ahubwo azagerageza guhindura imyitwarire yasanganye abakinnyi.

 

Uyu mutoza yabigarutseho ubwo yari amaze gutsindwa na Interforce FC ibitego 2-1, ariko Rayon Sports ikayisezerera ku giteranyo cy’ibitego 5-2 mu mikino yombi, bityo ikerekeza muri ¼ cy’Igikombe cy’Amahoro.

Abajijwe icyo abafana bamwitegaho, Julien yavuze ko atabizeza igikombe ndetse n’umutoza ubikora aba ari umubeshyi.

- Advertisement -

Yagize ati “Sinasezeranya igikombe, abakora batyo navuga ko ari ababeshyi. Niba umutoza aje agasezeranya Perezida igikombe, ntuzafate uwo mutoza. Icyo nasezeranya ni uguhindura iyi myitwarire nk’iyo nabonye.”

Yakomeje avuga ko iyo batakaje umupira batajya kuwushakana imbaraga.

Ati “Iyo batakaje umupira ntibahita bajya kuwushaka, ni ibidashoboka kuri njye. Iyo utakaje umupira ugomba kwihuta ukawisubiza, si ugusatira ugerageza, ugomba gusatira uryana.”

 

Uyu mutoza yakomeje avuga ko Amagaju FC bazakurikizaho muri Shampiyona ayafiteho amakuru ariko atari yo y’ingenzi kuko imyumvire ye ivuga ko 70% agomba gutegeka umukino bityo uwo bahanganye akamugenderaho.

Ati “Amagaju nyafiteho amakuru atari menshi cyane ariko si byo by’ingenzi kuko njye. Numva 70% ngomba gutegeka umukino, 30% nkamenya uwo duhanganye ariko ntabe ariwe dushingiraho cyane.”

Yakomeje avuga ko abafana bamutunguye kandi ko ari amahirwe akomeye abakinnyi be bafite.

Ati “Abafana nababwira ngo bazaze dukomeze dufatanye kuko uyu munsi bantunguye bari benshi kandi umukino ubanza twari twatsinze ibitego bine. Ni ibintu ntakunze kubona no mu Bufaransa.”

 

Muri rusange, Julien yavuze ko yatengushywe n’abakinnyi be nyuma yo gutsindwa umukino we wa mbere ariko agomba kwihangana akiga imyitwarire yabo.

Ati “Natengushywe kuko ni umukino wanjye wa mbere ariko ngomba kwihangana nkiga abakinnyi banjye n’imyitwarire yabo mu kibuga no hanze. Uyu munsi nabonye ibintu byo gukosora haba hanze n’imbere mu kibuga.”

Yakomeje agira ati “Twakinishije abakinnyi badakunze gukina sinzi niba ari yo mpamvu batatanze ibihagije. Batakazaga umupira ukabona ntibaryana kandi ubundi ntabwo urindira kuribwa ngo ubone kugira icyo ukora. Abasimbuye bitwaye neza, baje barema uburyo bwinshi bw’ibitego.”

Ku wa Gatanu, tariki 26 Mutarama 2024, Rayon Sports izasura Amagaju FC saa 15:00 kuri Stade Huye. Kugeza ubu, iyi kipe iri ku mwanya wa kane n’amanota 30, aho irushwa atandatu na APR FC ya mbere.

Umutoza mushya wa Rayon Sports, Julien Mette, yavuze ko atasezeranya iyi kipe igikombe
Julien Mette yavuze ko yatunguwe n’abafana ba Rayon Sports

Muhire Jimmy Lovely January 24, 2024
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
  • Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Imikino

REG WBBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona

Hashize 9 months
Imikino

Amavubi yanyagiwe na Bénin ibitego 3-0

Hashize 9 months
Imikino

Perezida wa UCI yaje mu Rwanda kureba aho imyiteguro ya Shampiyona y’Isi igeze

Hashize 9 months
Imikino

Shampiyona n’ikirarane cya Rayon Sports na APR FC byasubitswe

Hashize 9 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?