Umutoza wa APR BBC, Mazen Trakh, yavuze ko iyi kipe iteganya kuzakorera umwiherero w’iminsi 10 muri Qatar mu rwego rwo kwitegura neza imikino ya Basketball Africa League (BAL) y’uyu mwaka.
Mazen Trakh yabitangaje nyuma y’umukino wahuje amakipe ya APR BBC yigabanyijemo abiri ku wa 19 Mutarama; Team A itsinda Team B amanota 61 kuri 57.
Abajijwe ku myiteguro ya BAL 2024, Umutoza Mazen yavuze ko bateganya kuzakorera umwiherero w’iminsi 10 muri Qatar.
- Advertisement -
Ati “Tuzajya muri Qatar gukina n’amakipe yaho, tuzahamara iminsi 10 hagati ya 20 Gashyantare kugeza tariki 1 Werurwe 2024. Ndumva tuzongeramo abandi bakinnyi kuko Shema Osborne azagaruka, na Axel Mpoyo azaba yarakize.”
Yakomeje avuga ko hari n’undi mukinnyi uzava mu Misiri.
Ati “Dushobora kuzongeramo undi mukinnyi uzava mu Misiri. Icyo gihe rero ndumva tuzaba twiteguye. Ndakubwiza ukuri ko twiteguye BAL neza.”
Agaruka ku bakinnyi bashya, Mazen yavuze ko yishimiye uko bari kwitwara.
Ati “Nishimiye uko abakinnyi bari kwitwara ndetse twiteze ko bakomeza kuzamura urwego. Abashya bari kwitwara neza nka Michael Dixon na Adonis. Zion Style ni ubwa mbere aje mu Rwanda ntekereza ko abafana bazamukunda.”
Mu mwaka ushize, APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona nyuma y’imyaka 14. Mazen avuga ko n’uyu mwaka biteguye kuzayegukana kuko nta kipe bakerensa.
Ni ku nshuro ya mbere APR BBC izaba yitabiriye BAL aho ibarizwa mu Itsinda (Conference) rya Sahara rizakinira i Dakar muri Sénégal tariki 4 kugeza 12 Gicurasi 2024.
Iri tsinda rigizwe na APR BBC (Rwanda), AS Douanes (Sénégal), US Monastir (Tunisia) na Rivers Hoopers (Nigeria).