Nubwo nta tangazo rirasohoka ribyemeza, bisa nk’aho Omborenga Fitina yamaze kwamburwa burundu inshingano zo kuba kapiteni wa APR FC.
Mu mpera z’umwaka ushize mbere mu y’uko APR FC yerekeza mu irushanwa rya Mapinduzi Cup ryabereye Zanzibar ni bwo byamenyekanye ko kapiteni wa yo Omborenga Fitina yahanwe.
Uyu mukinnyi ukina ku ruhande rw’iburyo yugarira, amakuru avuga ko yatinze gusubukura imyitozo yabasabwa ibisobanuro ntabitange.
Ubuyobozi bwahise bumuhanisha kutamutwara muri iri rushanwa ndetse yamburwa n’inshingano zo kuba umuyobozi wa bagenzi be aho bagiye Zanzibar kapiteni ari Niyomugabo Claude.
- Advertisement -
Ibyo byose byari mu magambo gusa kuko ntaho ubuyobozi bwa APR FC bwigze bubitangaza.
Gusa ibi bisa n’aho ari ukuri ko Omborenga Fitina yamaze kwamburwa izi nshingano kuko ku mukino wa 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro APR FC yatsinzemo AS Kigali ku wa Gatatu w’iki cyumweru, kapiteni yari Sharaf Eldin Shiboub Ali Abdelrahman ni mu gihe na Omborenga Fitina yari yabanje mu kibuga. Amakuru akavuga ko kapiteni ari Niyomugabo Claude wari wabanje ku ntebe y’abasimbura.
Ubwo umutoza yabazwaga iki kibazo niba Omborenga yaramaze kwamburwa iki gitambaro, yavuze ko ubuyobozi ari bwo bwasubiza iki kibazo.