Mumpera z’umwaka wa 2011, mu gihugu cya Tanzania habereye imikino ya nyuma ya CECAFA Senior Challenge Cup yaterwaga inkunga n’uruganda rwa Tusker, ikaba yaranabaga ku nshuro ya 35. Tanzania yari iyakiriye inshuro ebyiri zikurikiranya ikaba n’inshuro ya 7 yari yakiriye iri rushanwa muri rusange!
Amakipe 12 yahataniye igikombe kuva taliki ya 25 Ugushyingo 2011, maze taliki 10 Ukuboza igikombe kibona nyiracyo, gitaha i Kampala, amarira asakara imitima y’abanyarwanda, bari batangiye kwizera gukoza imitwe y’intoki ku gikombe batwaye inshuro imwe gusa.
Ku ikubitiro, amakipe yitabiriye iri rushanwa yari 12 Tanzania yari yakiriye, u Burundi, Djibouti, Ethiopia, Kenya, Amavubi y’u Rwanda, Somalia, Sudan, Uganda na Zanzibar, nuko hatumirwa Malawi ndetse na Zimbabwe zo mu majyepfo ya Afurika!
Icyogihe tombola y’amatsinda yarabaye, maze amakipe yigabanya mu matsinda atatu, aho amavubi y’u Rwanda, yisanze mu itsinda rya mbere ritari ryoroshye ari kumwe na Tanzania, Zimbabwe ndetse na Djibouti.
- Advertisement -
Gusa u Rwanda rwari mubihugu bihabwa amahirwe, dore ko rwari rwihagazeho mu bakinnyi bakomeye barimo benshi bafite igitinyiro muri uyu mupira w’akarere k’ibiyaga bigari!
Icyogihe Amavubi y’u Rwanda yari yitwaje aba bakinnyi:
18 Jean Claude Ndori
11 Olivier Karekezi
4 Frederick Ndaka
16 Eric Gasana cyangwa se Mbuyu Twite
13 Ismail Nshutiyamagara
12 Jean Claude Iranzi
3 Albert Ngabo
7 Jean Baptist Mugiraneza
8 Haruna Niyonzima
15 Emery Bayisenge wari ukubutse muri Mexico mu gikombe cy’isi,
5 Meddie Kagere
1 Jean Luc Ndayishimiye watazirwaga Bakame,
9 Tumaini Ntamuhanga, Charles Tibingana ndetse na Butera Andrew na bo bari mubana bitabiriye igikombe cy’isi cyabaye muri uwo mwaka,
2 Peter Kagabo waje guhinduka Otema
10 Kamana Bokota wahimbwaga Imana y’ibitego ndetse na
14 Jerome Sina wakiniraga ya kipe y’i Nyanza!
Taliki 26 Ugushyingo, i saa 15:00 z’umugoroba ku isaha y’i Kigali, Amavubi y’u Rwanda yamanutse mu kibuga, ahanganye na Tanzania yari iri imbere y’abafana bayo ku mukino ufungura irushanwa!
Aba bahungu b’umutoza Milutin Micho, ntibadutengushye, dore ko wa mugani Amavubi yari akiryana, ubundi batsindira Tanzania kuri Stade nkuru y’igihugu, ku gitego cyatsinzwe neza na Olivier Karekezi ku munota wa 22 w’umukino!
Bukeye bwaho, Zimbabwe na yo yatsinze igihugu cya Djibouti ibitego 2-0 ihita inayobora itsinda, ariko yagombaga kwisobanura ikina n’Amavubi y’u Rwanda ku italiki 29 Ugushyingo muri uwo mwaka…
Ni umukino utaroroheye abahungu ba Zimbabwe, dore ko batsinzwe ibitego bibiri ku busa n’Amavubi yari akidwingana, ibitego byose byatsinzwe na Meddie Kagere, maze bidasubirwaho Amavubi abona itike yo kujya muri 1/4 cy’irangiza, nubwo hari hasigaye umukino bagombaga guhuriramo na Djibouti itari ikanganye, dore ko Tanzania yari imaze no kuyitsinda ibitego 3-0 ihanagura amarira yatewe n’Amavubi !
Kugeza ubwo, Amavubi niyo yari ayoboye iri tsinda rya mbere n’amanota 6, Tanzania ikaba iya kabiri n’amanota 3 ikazigama ibitego 2 mugihe Zimbabwe zanganyaga amanota ariko yo ikaba ntagitego yari izigamye, cyangwa se ngo ijyemo umwenda! Djibouti nk’ibisanzwe yari iri ku mwanya wa nyuma ntanota na rimwe ifite, ikanagira umwenda w’ibitego 5… Aba bahungu, ubanza ruhago wa mugani, itari ibintu byabo!
Taliki 02 z’ukwezi kwa 12, Amavubi yagarutse mu kibuga, mu mukino wagombaga gusoza imikino y’amatsinda, aba bahungu bakomoka kwa Gihanga, bagombaga guhura na Djibouti nk’uko narimaze kubivuga… Bayitsinze umuba w’ibitego 5 ariko burya ngo ntawusangira n’udakoramo, ibyo Djibouti yarabizirikanye maze ikoramo 2 isubirana iwabo agahinda ko kunyagirwa ibitego 10 mu mikino 3 gusa…
Bokota Labama niwe wafunguye amazamu hakiri kale ku munota wa 3 w’umukino, maze abakinnyi ba Djibouti baza kwishyura iki gitego ku munota wa 25 cyatsinzwe na Rutahizamu Daoud, aza no kongera gutsinda ikindi ku munota wa 34, nuko abari i Kigali batangira kugira ubwoba bw’uko ahari Djibouti yabatungura, ibyo gukomera kwabo bikaba ishyengo! Igice cya mbere cyarangiye Djibouti ifite ibitego 2 kuri 1 cy’Amavubi!
Mu gice cya kabiri, byabaye ibindi, Djibouti abahungu bayicurikiraho ikibuga, bidaciye kabiri Mugiraneza Jean Baptiste Miggy yishyurira Amavubi ku munota wa 57, ndetse abahungu bakomeza gusatira izamu rya Djibouti bitanga umusaruro, ubwo Rutahizamu kabuhariwe Karekezi Olivier yatsindaga ibindi bitego 2 mu minota ibiri gusa, ku munota wa 78 kugeza ku munota wa 80, menya ahari yarabonye ibi bidahagije kuko yahise atsinda ikindi gitego ku munota wa 86, nuko umukino urangira ari ibitego 5 by’Amavubi kuri bibiri bya Djibouti!
Icyogihe Zimbabwe yo, yatsinze Tanzania ibitego 2 kuri 1
Nuko Amavubi aba ayambere n’amanota 9 ku 9, Zimbabwe ikomeza ari iya kabiri n’amanota 6 Tanzania igira Imana ikomeza nka Best Looser n’amanota 3, nuko Djibouti yisubirira iwayo nta shiti!
Muri 1/4 cyirangiza, Amavubi yagombaga guhura na Zanzibar barumuna ba Tanzania aho banabaye ikipe yitwaye neza cyangwa se Best Looser nyuma yo gusoza ari iya gatatu mu itsinda, inyuma y’u Burundi ndetse n’Abagande!
I saa kenda z’i Kigali, ku italiki ya 05 Ukuboza, Amavubi yitwaye neza itsinda Zanzibar ibitego 2-1 mu mukino utari woroshye…
Amavubi niyo yabanje gufungura amazamu, ku gitego cyatsinzwe na Mugiraneza Jean Baptiste Miggy’ ku munota wa 39 uretse ko cyishyuwe bwangu na Abdurahman Mohammed wa Zanzibar, ikizere cyo gusezerera Amavubi kiraza kuri Zanzibar ariko ya Mana y’i Rwanda yarigaragaje ku munota wa 88 ubwo Meddi Kagere yaboneraga Amavubi igitego cy’intsinzi, maze aba benegihanga bisanga mu mikino ya 1/2 cy’irangiza, aho bagombaga gukina na Sudan yari yatsinze Intamba mu rugamba z’Abarundi, ibitego 2-0.
Muyindi mikino, Uganda yari yatsinze Zimbabwe igitego 1-0, Tanzania na yo bigoranye isezerera Malawi igitego 1-0..
Taliki ya 08 Ukuboza 2011, Amavubi yakomeje gushimangira ibya ya mvugo, nako wamugani reka mbivuge ntyo, ngo Best Defense is Offense, cyangwa se ukudefanda kwiza ni ukwataka… Iranzi Jean Claude yabatsinze igitego cya mbere ku munota wa 6 kuburangare bw’abasore ba Sudan !
Byaje gusaba kugeza ku munota wa 68 abanya Sudan babona igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Kabuhariwe Ramadan Agab, ariko aba bacecekeshejwe na Olivier Karekezi wabatsinze icy’agashyinguracumu ku munota wa 78, maze Amavubi y’u Rwanda yisanga ku mukino wa nyuma wa CECAFA !
Hakurya, Ubugande bwari bumaze gutsinda Tanzania icumbagira ibitego 3 kuri 1, ariko byabatwaye iminota 120 y’inyongera dore ko mu minota 90 byari byananiranye, aya makipe yombi ananirwa kwisobanura!
Itariki ya 10 z’ukwezi kwa 12, i saa 14:00 ku masaha ya Dar Es Salaam (ubwo hari saa 15 z’amanywa ku isaha y’i Kigali) yabaye Italiki itazibagirana mu mitima y’abanyarwanda, yabereyemo umukino ukomeye, umukino wa nyuma wagombaga guhuza Amavubi y’u Rwanda ndetse n’imisambi ya Uganda…
Ku munota wa 51 w’umukino, Meddie Kagere yaciye murihumye abahungu ba Uganda, abatsinda igitego cya mbere, ab’i Kigali batangira kwizera ko igikombe cya CECAFA baherukaga kera, cyagaruka mu Rwanda! Ariko Isaan Isinde aza gucecekesha Amavubi nyuma yo kubatsinda igitego ku munota wa 77, ariko iminota ibiri gusa ku munota wa 79 Meddie Kagere aza kongera gutsindira Amavubi y’u Rwanda ab’i Kigali bakomeza kubyina ari nako bareba ku isaha, ahari bizera ko bagarura igikombe cya CECAFA I Kigali, dore ko cyahaherukaga mu kinyejana cyashize (Oya nanone mutumva ko ari kera cyane…
Gusa umunota umwe gusa, Emmanuel Okwi, uyu uheruka mu Urucaca aza kuza kwishyura ik gitego! Ni koko ngo inkende iyo iri bupfe n’ibiti burya ngo biranyerera!
Umusifuzi w’umunya Somalia Wiish Yabarow yahushye mu ifirimbi, ubundi iminota 90 irangira aya makipe adashoboye kwisobanura ngo ba Nicholas Musonye bamenye aho igikombe bakerekeza, maze binagenda uko kuminota 30 yindi nayo yarangiye ntagihindutse, abahungu bajya muri pénalty !
Penalty ya mbere y’Amavubi yatewe neza na Meddie Kagere ! Isaan Isinde w’abagande na we ayitera neza. 1-1
Penalty ya kabiri Niyonzima Haruna yayiteye neza ariko Moses Oloya w’abagande biranga, Penalty ebyiri z’amavubi kuri imwe ya Uganda.
Emery Bayisenge ntiyayiboneje mu izamu, ariko binagendekera uko Habib Kavuma na we utarayinjije… Ab’i Kigali bakomeza kwizera igikombe, nubwo haburaga penalty ebyiri gusa! Kuzinjiza zose byari buhite bihesha igikombe Amavubi cya CECAFA Cup….
Mbuyu Twite, ntibyamukundiye kuyinjiza, mugihe kabuhariwe Hamiss Kiiza yayiteye neza! Ngabo Albert nawe kuyinjiza byaranze, ab’i Kigali bose bifata ku munwa, ubwoba burabasaga ubwo Andrew Mesigwa yajyaga gutera penalty bupfutse mu maso, nuko bashiduka ab’i Kampala bose baririmba, CECAFA CECAFA, CECAFA yahise yitahira i Kampala
Nubwo byagenze uko, bikarangirira mu marira! Amavubi yabaye ikipe yitwaye neza bidashidikanywaho! Emmanuel Okwi, Meddie Kagere na Olivier Karekezi bahabwa igihembo cy’aba Topscorer n’ibitego 5 uretse ko Emmanuel Okwi yabiteye utwatsi we akavuga ko yatsinze ibitego 4 gusa… Ndetse na Haruna Niyonzima ahembwa nk’umukinnyi mwiza ! Uganda yegukana Igikombe ku nshuro ya 12 giherekejwe n’amadorali ibihumbi30, mugihe u Rwanda rwahawe amadorali ibihumbi 20, Sudani ya gatatu yegukana ibihumbi10 by’idorali!