Ndabyibuka nk’ibyabaye ejo hashize! Ese nawe uribuka ko ubwo hari Tariki ya 7 Kanama 1999 , itariki itazibagirana mu mateka y’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, ubwo ikipe ya Rwanda B, yegukanaga igikombe cya mbere kimaze imyaka myinshi gikinwa ku mugabane wa Africa ari cyo CECAFA?
Mu mwaka wa 1999, nibwo u Rwanda rwakiriye irushanwa rya CECAFA ryari ribaye ku inshuro ya 22. Ni irushanwa rihuza amakipe y’Ibihugu byo muri Africa y’Iburasirazuba n’iyo hagati, magingo aya CECAFA ikaba igizwe n’ibihugu 12, aribyo; u Rwanda, Uganda, u Burundi, Tanzania, Kenya, South Sudan, Ethiopia, Eritrea, Zanzibar, Somalia na Djibouti.
CECAFA yatangiye gukinwa mu mwaka wa 1926, icyo gihe ikaba yaritwaga Gossage Cup, aho yitirirwaga izina ry’uruganda rwakoraga Amasabune rwitwaga Gossage rya yiteraga inkunga kugeza mu mwaka wa 1966, rikaba irushanwa rya mbere rimaze imyaka myinshi ku mugabane wa Africa.
Ryatangiye ry’itabirwaga n’Ibihugu bitandukanye birimo Kenya, Uganda, Zanzibar ndetse na Tanganyika, ku mwaka wa mbere rikaba ryaregukanwe na Kenya itsinze Uganda ibitego 2-1.
- Advertisement -
Kuva mu mwaka wa 1967 kugeza 1971 ryaje kwitwa East and Central African Senior Challenge Cup, naho muri 2005 kugeza 2006 irushanwa ryaje guhindurirwa izina na none bitewe n’umuterankunga w’Umunya Ethiopia witwa Sheikh Mohammed Al Amoudi, rihita ryitwa Al Amoudi Senior Challenge Cup.
Mu mwaka wa 2012 nibwo hasinywe amasezerano n’uruganda rwo muri Kenya rwenga ibinywobwa bisembuye n’ibidasembuye rwa ‘East African Breweries’ angana n’ibihumbi 450 by’amadolali ya America, irushanwa rihita ryitwa CECAFA Tusker Challenge Cup.
CECAFA u Rwanda rwakiriye yari iteganyijwe gutangira mu mwaka wa 1998, ariko iza gusubikwa bitewe n’amatora ya Perezida wa FIFA yabaye icyo gihe.
Ni irushanwa ryabaye mu bihe bigoye kuko ryabaye nyuma y’imyaka 4 gusa mu Rwanda ha hagaritswe Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye mu mwaka wa 1994, ikagwamo abarenga Miliyoni, byumvikana ko byari ibihe bitoroshye ariko ryateguwe neza ndetse n’Abakinnyi bu Rwanda begukana igikombe, ikaba yari ibaye inshuro ya gatatu u Rwanda rwari rwitabiriye iyo mikino.
Icyo gihe u Rwanda rwahagarariwe n’Amakipe abiri ariyo Rwanda A na Rwanda B, gusa Rwanda A niyo yahabwagwa amahirwe bitewe n’abakinnyi bakomeye yari ifite, Amakipe yose yajyanwe mu mwiherero, aho Rwanda A yajyanwe i Murambi naho Rwanda B ijyanwa i Sovu, ubu ni mu Karere ka Rwamagana.
Birashoboka cyane ko wari utaravuka cyangwa se utaramenya ubwenge, cyangwa se wari umwe mu bihumbi byinshi byari byibereye kuri Stade Amahoro cyangwa se wenda no kuri Radiyo na Televisiyo by’igihugu, ariko aho wari hose ndagira ngo nkwibutse bimwe mu bihe byiza Ruhago yacu yagize.
Iyi CECAFA yatangiye kuva tariki 24 Nyakanga kugeza tariki 07 Kanama 1999, yitabirwa n’Ibihugu 12 ariko u Rwanda rwo ruhagararirwa n’Ibihugu 2, aho ikipe ya Rwanda A yari ifite abakinnyi bindobanure ubona ari nabo bahabwa amahirwe yo kugera kure, gusa nyine umupira uridunda.
Turebere hamwe uko urugendo rw’Amakipe yacu rwagenze
Rwanda A yisanze mu itsinda A ririmo:
- Rwanda A
- Djibouti
- Tanzania
Umukino wa mbere u Rwanda rwitwaye neza rutsinda Djibouti ibitego 4-1, umukino wa 2 runganya na Tanzania, rurangiza ruyoboye itsinda runganya n’amanota 4 na Tanzania, ariko ruzigamye ibitego 3, Tanzania izigamye 1, muri ¼ Rwanda A yatsinze Uganda igitego kimwe ku busa (1-0), muri ½ rwanganyije na Kenya (0-0), bageze muri Penaliti u Rwanda rusezererwa kuri (4-1)
Urugendo rwa Rwanda B
Rwanda A yisanze mu itsinda D ririmo:
- Rwanda B
- Eritrea
- Kenya
Rwanda B yakinnye umukino wayo wa mbere na Eritrea banganya (0-0), bakurikizaho Kenya irutsinda 1-0, icyo gihe ni nako kuri Eritrea byagenze kuko nayo yatsinzwe 1-0, bivuze ko Kenya yari iya mbere n’Amanota 6 yizigamye ibitego 2, naho u Rwanda na Eritrea zifite 0 n’umwenda w’igitego kimwe, biza kurangira Rwanda B ikomeje ku giceli.
Muri ¼ u Rwanda rwatsinze Ethiopia igitego kimwe (1-0), maze muri ½ ihura n’Uburundi maze u Rwanda rutsinda 2-1, icyo gihe Rwanda B yari itegereje ko tariki ya 7 Kanama igera maze ngo bahorere bakuru bayo Rwanda A yari yakuwemo na Kenya kuri Penaliti.
Ntibyatinze umunsi warageze maze Rwanda B ihura na Kenya, birangira u Rwanda rutsinze Kenya ibitego 3-1, ni ibitego byatsinzwe na Mugaruka, Nshizirungo na Ndizeye, ni mugihe icya Kenya cyatsinzwe na Kimuyu.
Ni uko Igikombe cya CECAFA cyasigaye mu Rwanda giherekejwe n’akayabo kibihumbi 4 by’Amadolari y’America mu maso ya Perezida Pasteur Bizimungu wari Perezida wa Republika icyo gihe ndetse na General Major Paul Kagame wari Visi perezida ukongeraho n’imbaga y’abafana bari buzuye Stade Amahoro.
Abakinnyi babanje mu kibuga icyo gihe:
- Ishimwe Jean Claude
- Mulonda Jean Pierre
- Rusanganwa Fredy (Wari Captain)
- Nshizirungu Hubert Bebe
- Munyaneza Djuma
- Sibo Abdul
- Habimana Sosthene
- Ndindiri Mugaruka
- Mupimbi Yves
- Habimana Batu
- Gishweka Faustin.
Icyo gihe abasimbura bari:
Nsengiyumva Hassan, Ashraf Munyaneza (Kadubiri), Mwanza Claude, Bagumaho Hamisi, Ntagwabira Jean Marie (Nyakwigendera), Lomami Jean ndetse na Habimana Claude.
Umutoza icyo gihe yari Nando Vakalero wari wungirijwe na Kanyankore Gilbert ‘Yaounde’.
Ku munota wa 11 w’umukino nibwo Ndindiri Mugaruka yafunguye amazamu, abanyarwanda batangira kwizera igikombe, bigeze ku munota wa 34 umunya Kenya Kimuyu arabacecekesha ubwoba butangira gutaha abanyarwanda, ariko byasabye umunota wa 43 kugira ngo Nshizirungu Hubert Bébé ashyiremo igitego cya kabiri cyaje kiyongera ku gitego cya Djuma Munyaneza washyizemo agashyinguracumu.
Nyuma y’aha u Rwanda ntirwongeye gutwara CECAFA, ariko rwaje gutsindirwa ku mikino ya nyuma muri iri rushanwa inshuro zigera kuri 06 (mu mwaka wa 2003, 2005, 2007, 2009, 2011 ndetse na 2015).