Rutahizamu w’Amavubi Kagere Meddie, yatangajwe nk’umukinnyi mushya w’ikipe ya Namungo FC avuye muri Singida Fountain mbere y’uko isoko ry’igura n’igurishwa ry’abakinnyi muri Tanzania rifunga.
Namungo FC yatangaje ko yishimiye kwakira uyu rutahizamu umaze kwandika izina muri Shampiyona ya Tanzania kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 16 Mutarama 2023.
Mu butumwa iyi kipe itazirwa Wauaji wa Kusini yanyujije ku mbuga nkoranyambaga yagize iti “Twishimiye gutangaza rutahizamu ukomeye Meddie Kagere, nk’umunyamuryango mushya w’ikipe ya Namungo FC.”
- Advertisement -
Uyu mukinnyi w’imyaka 37 yari amaze umwaka n’igice akinira Singida Fountain yerekejemo avuye muri Simba SC yagiriyemo ibihe byiza muri Tanzania igihe kinini.
Mu mwaka w’imikino wa 2018-19 yabaye umukinnyi watsinze ibitego byinshi (23) muri Shampiyona ya Tanzania ndetse yongera no kubikora mu 2019-20 yinjiza (22), agahigo yihariye muri iki gihugu ko kuba ariwe wabikoze imyaka ibiri yikurikiranya.
Asize Singida Fountain ku mwanya wa gatanu wa Shampiyona imaze gukinwa imikino 14 mu gihe yerekeje muri Namungo FC iri ku wa munani n’amanota 17.