Umunyezamu Simon Tamale, Joackiam Ojera uca ku mpande afasha abataha izamu na Rutahizamu Charles Baale, basubiye mu ikipe gufasha bagenzi babo guhatanira Igikombe cya Shampiyona n’icy’Amahoro nyuma y’igihe baraburiwe irengero.
Aba bakinnyi bategerejwe igihe kirekire muri Rayon Sports, basubiye iwabo mu minsi mikuru mu ijoro rya tariki 12 Ukuboza 2023 nyuma yo kunganya na Kiyovu Sports igitego 1-1, bajyana n’Umutoza w’Abanyezamu, Samuel Mujabi we wirikanywe.
Rayon Sports yasubukuye imyitozo tariki 19 Ukuboza 2023 kugeza ubwo yakinaga umukino w’Umunsi wa 16 yatsinzwemo na Gasogi United ibitego 2-1. Kugeza icyo gihe, yari itaraca iryera aba bakinnyi uko ari batatu.
- Advertisement -
Gikundiro iri mu ruhuri rw’ibibazo byo kudatanga umusaruro ushimishije, irajwe ishinga no gushaka umutoza wasimbura Umunya-Mauritania Mohamed Wade watengushye ubuyobozi bwa Rayon Sports bwari bwamugiriye icyizere ndetse n’abakinnyi baguzwe bari ku rwego rwo hasi.
Joackiam Ojera bivugwa ko yifuzwa n’ikipe yo mu Buhinde, yinjiye mu mezi atandatu ya nyuma y’amasezerano afitanye na Rayon Sports nk’uko bimeze ku Munyezamu Simon Tamale. Ni mu gihe Charles Bbaale agifite umwaka umwe n’igice kuko yasinye ibiri mu mpeshyi ya 2023.
Kugeza ubu, ku rutonde rwa Shampiyona, Rayon Sports ni iya kane n’amanota 27 irushwa na APR FC ya mbere amanota atandatu mu gihe Ikipe y’Ingabo itarakina umukino w’Umunsi wa 16 yari kwakiramo Marines FC ku wa 14 Mutarama 2024.
Rayon Sports izakirwa na Interforce ku wa 17 Mutarama mu mukino ubanza wa 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro.
Charles Bbaale aracyafite amasezerano y’umwaka n’igice muri Gikundiro
Joackiam Ojera yasubiye muri Rayon Sports
Simon Tamale yatinze avuga ko amaze iminsi afite imvune