Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki ya 27 Werurwe 2022, mu murenge wa Kazo , mu kagari ka Karama, Umudugudu wa Kagosha, mu Karere ka Ngoma, umugabo yategewe inzoga eshanu abaturage bakunze kwita ‘ibyuma’, apfa amaze kunywa eshatu, umwe muri batatu bari bazimutegeye ahita atabwa muri yombi.
Singirankabo Jean Claude, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Kazo , yabwiye Itangazamakuru ko uyu mugabo yategewe izi nzoga eshanu zimenyerewe nk’ibyuma, azitegerwa n’ abagabo batatu basangiraga ngo nazimara bari bumuhembe.
Ati, “Yagiye mu kabari anywa ibyuma bitatu ngo anywa na Energy, abaturage bavuga ko bishobora kuba byamurushije imbaraga ahita yikubita hasi bamujyana kwa muganga, apfa bamugejeje mu nzira.”
Uyu muyobozi avuga ko abamutegeye izi nzoga bari gushakishwa, kuri ubu ngo hakaba hamaze gufatwa umwe muri batatu wahise anashyikirizwa RIB kugira ngo aryozwe iki cyaha.
- Advertisement -
Yasabye abaturage kwirinda kunywa ibyo badashoboye bakamenya imibiri yabo. Ati, “Turabasaba kunywa mu rugero, kuko kwa muganga nibapima bakatubwira ko yishwe na ziriya nzoga kiraba ari ikibazo gikomeye. Abantu nibamenye imibiri yabo birinde kunywa ibyo badashoboye kandi birinde n’intego, kuko inyinshi zishobora gutuma ubuzima bw’umwe muri bo bujya mu kaga.”
Amakuru avuga ko umurambo wa nyakwigendera wajyanywe gukorerwa isuzuma mu bitaro bya Kibungo, mu gihe babiri muri batatu bamutegeye kunywa izi nzoga nabo bagishakishwa kugira ngo ngo bashyikirizwe ubutabera bityo baryozwe ibyo bakoze.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, mu ngingo yaryo ya 154 ivuga ku guha umuntu ikintu gishobora kumutera indwara cyangwa kumwica, riteganya ko umuntu wese utera undi indwara cyangwa kudashobora kwikorera umurimo, amuhaye abishaka, ariko atagendereye kwica, ikintu gishobora kwica cyangwa ibintu n’ubwo bitagira ubushobozi bwo kwica, bifite nyamara ubushobozi bwo gushegesha ubuzima, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000).
Igihe icyo kintu gitanzwe giteye indwara idakira, ukudashobora kwikorera umurimo burundu, ukudashobora gukoresha na busa urugingo rw’umubiri, igihano kiba igifungo
kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u
Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000). Iyo icyo kintu gitanzwe ku bushake hagenderewe kwica, igihano kiba igifungo cya burundu.