Mu ijoro ryo kuwa 18 rishyira kuwa 19 Ukuboza 2021, saa sita n’iminota mirongo ine(00h40′), mu kagari ka Bukinanyana, umurenge wa Cyuve, mu Karere ka Musanze, nibwo abantu batamenyekanye binjiye mu rugo rwa nyakwigendera Nyirabikari Therese w’imyaka 87, maze baramukubita ndetse banamutwikisha ibintu bitamenyekanye bikekwa ko ari aside, aza gupfa nyuma y’akanya gato agejejwe kwa muganga.
Ubwo aba bagizi ba nabi binjiraga mu rugo rw’uyu mukecuru bakamukubita, abaturanyi be baje gutabaza inzego z’umutekano, maze Polisi irahagera imujyana kwa muganga, gusa biza kuba iby’ubusa kuko yaje gushiramo umwuka.
Nyuma y’iri sanganya, abantu barindwi bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwe, barimo n’umuhungu we babanaga mu nzu, batawe muri yombi kugira ngo hakorwe iperereza hamenyekane abihishe inyuma y’urupfu rwe.
CIP Alex Ndayisenga Umuhuzabikorwa w’ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, yabwiye Itangazamakuru ko abantu barindwi bamaze gushyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB kandi ko iperereza rigikomeje.
- Advertisement -
Ati, “Polisi yakomeje gukurikirana iby’iki kibazo, kugira ngo harebwe ababigizemo uruhare hashingiwe ku bimenyetso by’ibanze. Kugeza ubu hamaze gutabwa muri yombi abantu 7 bakekwaho kugira uruhare muri uru rupfu, harimo n’umuhungu we babanaga mu nzu, aba bose bashyikirijwe Ubugenzacyaha kuri Sitasiyo ya Cyuve.”
CIP Alex Ndayisenga, avuga ko mu makuru y’ibanze bamaze kubona yaba yarateye gutuma uyu mukecuru akubitwa, akanatwika kugeza bimuviriyemo urupfu, bikekwa ko intandaro ari amakimbirane ashingiye ku mitungo yari afitanye n’umuhungu we, aha akaba ari naho ahera asaba abaturage kwirinda ibyaha ndetse n’amakimbirane, aho bigaragaye bagatangira amakuru ku gihe, kugira ngo bikumirwe hakiri kare, hanirindwa ko byavamo n’urupfu.
Icyo itegeko riteganya
Ingingo ya 121 y’Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange iteganya ko gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake ko umuntu wese, abishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW). Iyo icyaha cyakorewe umwana, umubyeyi, uwo bashyingiranywe cyangwa umuntu udashoboye kwitabara kubera imiterere ye ku mubiri cyangwa mu bwenge, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka umunani (8) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW).
Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byateye indwara cyangwa kudashobora kugira icyo umuntu yikorera ku buryo budahoraho, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu (15) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).
Iyo byateye indwara idakira, ubumuga buhoraho butuma ntacyo yikorera, kubuza burundu urugingo rw’umubiri gukora no gutakaza igice cy’umubiri, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu (15) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).
Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byagambiriwe, byategewe igico, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu (15) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).
Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byateye urupfu, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka cumi n’itanu (15) ariko kitarenze imyaka makumyabiri (20) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW).