Mu gihe harabura amasaha make ngo ikipe ya APR FC icakirane na Rayon Sports mu mukino w’abakeba, uza guhuza aya makipe yombi kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Ugushyingo 2021, kuri ubu abasifuzi bazasifura uyu mukino bamaze gushyirwa ahagaragara.
Uyu mukino uteganyijwe ku isaha ya saa Cyenda zuzuye(15:00) kuri Stade ya Kigali, byamaze kwemezwa ko Umusifuzi mpuzamahanga Ruzindana Nsoro ariwe uzawuyobora, abifashijwemo Karangwa Justin ndetse na Simba Honore bazaba basifura mu mpande, mu gihe umusifuzi wa kane azaba ari Hakizimana Louis.
Kwinjira kuri uyu mukino, ni amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 20, ibihumbi 15, ibihumbi 5 ndetse n’igihumbi ahasigaye hose.
Mu gihe iyi Shampiyona igeze ku munsi wayo wa 4, Rayon Sports ni iya kabiri ku rutonde n’amanota 7, iza inyuma ya As Kigali ifite amanota 9, mu gihe APR FC ifite n’ikirarane iza ku mwanya wa kane n’amanota 6, ikurikiye Gasogi United ya gatatu nayo ifite amanota 7.
- Advertisement -
Mbere y’umukino hari habayeho impaka ubwo APR FC yasabaga ko uyu mukino uzayihuza na Rayon Sports usubikwa kubera ko tariki 28 Ugushyingo 2021 ifite umukino Nyafurika n’ikipe ya RS Berkane yo muri Maroc, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda(FERWAFA) ryanga ubu busabe rivuga ko nta mpamvu zifatika zagaragajwe zatuma umukino usubikwa.