Umugabo utaremenyekana imyirondoro, yiyahuriye ku nyubako ya La Bonne Adresse iherereye rwagati mu mujyi wa Kigali , aho bivugwa ko yasimbutse iyi nyubaho ahagana saa yine(10h00) zo kuri uyu wa Kane tariki 16 Nzeri 2021, agwa ku mudoka, araunagurika.
Amakuru agera ku UMURENGEZI.COM avuga ko uyu mugabo witwa Mutabazi (amazina ye yose ntaramenyekana), yabanje guhamagara mushiki we amubwira ko ari ku Ubumwe Hotel ndetse ko agiye kwiyahura, kuko ngo ubuzima bwamunaniye.
Mushiki we, ngo yagerageje guhita atega umumotari ngo aze amufate, ageze mu mujyi asanga inyubako yamubwiye si yo, ahubwo yari mu ya ‘La Bonne addresse’ ari nayo yahise ageragerezamo kwiyahura.
Mu gusimbuka, uyu musore yaguye hejuru y’imodoka avunika amaboko n’amaguru, bigaragara ko yaviriye imbere ariko ntiyapfa, akaba yahise ajyanwa kwa muganga ako kanya.
- Advertisement -
Yahise ajyanwa kwa muganga