Nyuma yo gusinyisha umukinnyi Nshimiyimana Imran n’abandi bakongererwa amasezerano mu ikipe ya Musanze FC, kuri uyu wa Kane tariki 26 Kanama 2021, nibwo hatangiye kumvikana amwe mu mazina y’abatoza bagomba gutoza iyi kipe barimo n’Umunyakenya Frank Auna.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Kanama, nibwo umutoza w’abazamu Harerimana Gilbert yongerewe amasezerano y’igihe kirambye, ndetse hanasinyishwa abatoza bashya by’umwihariko abazatoza icyiciro cy’abato, harimo n’umutoza Imurora Japhet bakunze kwita Drogoba.
Muri aba kandi harimo Nyandwi Idrissa wigeze gukinira iyi kipe, ndetse anayibera Kapiteni ubwo yakinaga mu cyiciro cya kabiri, kuri ubu akaba yamaze kugirwa umutoza wongerera ingufu abakinnyi bizwi nka ‘Fitness’ mu ndimi z’amahanga.
Nyandwi Idrissa uzaba ushinzwe Fitness (i Buryo)
- Advertisement -
Kuri ubu, ikindi gikomeje kuvugwa muri iyi kipe ni abatoza ndetse biteganyijwe ko kuri uyu wa gatatu tariki ya 01 Nzeri 2021, bagomba gusinya amasezerano yo gutoza iyi kipe, Frank Auna ukomoka mu gihugu cya Kenya wari n’umutoza wa Mathare United yo cyiciro cya mbere, akaba ariwe ukomeje guhabwa amahirwe.
Amakuru yizewe agera ku kinyamakuru UMURENGEZI.COM, avuga ko uyu mutoza azaba yungirijwe na Nshimiyimana Mourice bakunze kwita Maso, bikaba atari n’ubwa mbere atoje iyi kipe, kuko yigeze kuyitoza muri 2017 yungirije Umutoza Baraka wo mu gihugu cya Tanzania.
Abandi biteganyijwe ko bongererwa amasezerano ni Murangamirwa Serge, Fabio, Jean Paul bakunze kwita Chouchou, Muhire Anicet bakunze kwita Gasongo we wanamaze kongererwa azageza muri 2023, ndetse n’andi mazina menshi akomeje kuvugwa muri iyi kipe izatangirana n’ikiciro cy’abana bakiri bato, bazajya bavamo impano zikazamurwa mu Ikipe nkuru ya Musanze FC.
Nshimiyimana Imran yasinyiye gikinira Musanze FC