UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 1 week
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 1 month
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 1 month
Amajyaruguru: Gucika ku Gusangirira ku Muheha biracyari Ingorabahizi
Hashize 3 months
Rwanda: Igisubizo gishya ku Bahinzi b’imboga n’imbuto
Hashize 3 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Umugani wa Nyiramwiza
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
Utuntu n'utundi

Umugani wa Nyiramwiza

Iradukunda Uwase Sylvie
Iradukunda Uwase Sylvie
Yanditswe taliki ya 18/07/2021 saa 10:44 AM

Kera habayeho Umugabo, akagira umugore. Bukeye umugore arasama. Umunsi umwe uwo mugore yegura ikibindi ajya kuvoma kandi akuriwe. Aragenda aravoma, amaze kuzuza amazi mu kibindi, agerageza kucyikorera kiramunanira. Nuko arivugisha agira ati, ”Icyampa nkabona unyikorerera iki kibindi, maze iyi nda ntwite nazayibyaramo umukobwa, nkazamumushyingira; nazayibyaramo umuhungu bakazanywana.” Ako kanya inkuba irakubita, ikibindi iragiterura igitereka mu rugo.

Biratinda maze wa mugore arabyara, abyara umukobwa. Bamwita Nyiramwiza. Amaze kuba umwangavu, umurabyo ukajya uza ugahagarara ku muryango, ushaka kumutwara. Nuko wa mukobwa akaririmba ati, ”Erega sinari nakura, yewe mwami wo hejuru, ninkura nzagusanga!” Bikomeza bityo! Ababyeyi be bamubuzaga kujya hanze kugira ngo inkuba itamutwara.

Umunsi umwe, abandi bakobwa baraza baramushukashuka ngo bajyane gutashya no kwahira ishinge. Nuko yiteba ababyeyi be maze ajyana n’ abandi. Bageze ku gasozi, imvura iragwa. Abakobwa bose bajya kugama mu isenga ry’impyisi.

Bagezemo umurabyo ushinga ku muryango. Nuko ba bakobwa basohokamo umwe umwe; ugeze ku muryango akavuga aririmba ati, ”Si njye Nyiramwiza useka amasaro agaseseka.” Maze umurabyo ukamureka agatambuka. Nuko Nyiramwiza asigayemo wenyine araza, ageze ku muryango, avuga kimwe n’ abandi. Nuko araseka! Maze amasaro arameneka, yuzura hasi. Ako kanya inkuba irakubita, iramutwara!

- Advertisement -

Amaze kugera mu ijuru inkuba iramutunga, babana igihe kirekire. Amaze kubyara gatatu ahetse uwa kane, abwira Nkuba ati, ”Ndashaka kujya gusura iwacu ndabakumbuye.” Inkuba irakubita, maze iramwururutsa. Imuha amatungo: inka, ihene n’intama. Imuha n’abagaragu bo kumutwaza amaturo n’ibindi byinshi.

Nuko Nkuba aramubwira ati, ”Uramenye unyure mu nzira y’agatsibanzira, ntunyure mu nzira y’igihogere. Naho ubundi wazahura n’umugabo utari jye.”

Nuko Nkuba amaze gusubira inyuma, wa mugore yinyurira mu nzira y’igihogere, ngo mbese araba iki? Bageze imbere bahura n’igisimba. Kimwaka ibyo yari afite byose kirabirya. Hasigara we n’ abana be gusa.

Kirangije kiti, ”Mpeka.” Aragiheka, maze akagenda ahigimba, naho ari ugucira amarenga ba bana be aho bari bahungiye ngo bajye kubwira basaza be ngo baze bamukize icyo gisimba. Ubwana burarorongotana bugera kwa ba nyirarume, buvuga uko byagenze.

Hanyuma bambika imbwa, bafata amacumu n’imiheto baratabara. Bahageze, basanga wa mugore agihetse cya gisimba, ariko atagishobora gutambuka. Ababonye agiterera hasi. Babanza kugica agahera, nyuma bagica amaboko n’amaguru. Ibyo cyari cyariye byose babikivanamo. Nuko baracyica. Nyiramwiza abona gutaha iw’ababyeyi be.

Si jye wahera!

Iradukunda Uwase Sylvie July 18, 2021
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
  • Amajyaruguru: Gucika ku Gusangirira ku Muheha biracyari Ingorabahizi
  • Rwanda: Igisubizo gishya ku Bahinzi b’imboga n’imbuto
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Utuntu n'utundi

Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?

Hashize 1 week
Utuntu n'utundi

Byinshi kuri ‘Sauron’, ifi ifite amenyo nk’ay’abantu yavumbuwe muri Amazon

Hashize 11 months
UbuzimaUtuntu n'utundi

Byinshi wamenya ku miterere y’Intanga ngore

Hashize 11 months
Utuntu n'utundi

Kubera iki tutanganya amahirwe mu buzima?

Hashize 12 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?