Mu Mudugudu wa Saruhembe, akagari ka Rwotso, mu Murenge wa Kibirizi, Akarere ka Nyanza, tariki ya 09 Gicurasi 202, ahagana saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba (17h30), habonetse umurambo w’umwana w’umukobwa witwa Uwase Benitha w’imyaka 12 y’amavuko, bikekwa ko yishwe.
Uyu mwana bivugwa ko yavuye mu rugo iwabo agiye gutashya, nyuma nyirasenge witwa Musabyemariya Marie Goreth mu gihe yarimo gushaka ihene ye yari yabuze ku gasozi, aza kubona umurambo w’umwana mu gashyamba kari muri uwo Mudugudu wa Saruhembe.
Ababonye uwo murambo bavuga ko nta gikomere wagaragazaga inyuma, uretse amaraso make basanze hafi nko muri metero ziri hagati ya 30-40 y’aho uyu murambo wasanzwe.
Hari umuturage uvuka mu Murenge wa Kibirizi wabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko uriya mwana wapfuye yari ageze mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza.
- Advertisement -
Amakuru avuga ko hafashwe umuntu umwe akekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’uriya mwana, ngo kuko uyu mwana yasanze hari abagabo babaze ihene, bamubonye niko kumwica bakoresheje ikiziriko (bamunize) nk’uko abaturage babyemeza.
Umuvugizi w’umusigire w’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Thierry Murangira yijeje itangazamakuru ko aza kuriha amakuru ajyanye n’abafashwe bakekwaho uruhare mu rupfu rw’uyu mwana.