Binyuze mu gitambo cya Misa cyabaye kuri uyu wa 24 Werurwe 2021, Nyiricyubahiro Musenyeri Vincent Harolimana wizihiza Isabukuru y’imyaka 9 amaranye inkoni y’Ubushumba nk’umushumba wa Diyosezi Gatulika ya Ruhengeri, arashima ubwitange n’umurava by’Abakristu yasanze muri iyi Diyosezi.
Nyiricyubahiro Musenyeri Vincent Harolimana, avuga ko muri iyi myaka icyenda hari byinshi yishimira harimo n’Abakristu b’iyi Diyosezi bagaragaza ubwitange n’umurava mu kumufasha mu bikorwa bye byo kuyiteza imbere. Ati, “Ndishimira byinshi, ndashimira Imana kubera umuryango wayo dufatanyije urugendo muri iyi Diyosezi. Hari Abakristu bitanga batizigama, bafite umurava mu bikorwa umuntu aba ashaka kugeraho.”
Uyu Mwepiskopi avuga ko bafite icyerekezo cyo guhera muri 2015 kugeza muri 2035, ngo akaba afite intego zo gukomeza kwegera Abakristu ahereye kubyo abamubanjirije bagezeho.
Ati, “Ubwo twizihizaga yubire y’imyaka 50 twarebye ibyo bakuru bacu bagezeho, natwe twiha imyaka 25. Ubwo tuzaba twizihiza yubile y’imyaka 75 nibwo tuzareba ibyo tuzaba twarageje kuri Diyosezi yacu. Muri iyi myaka 9 maze ndishimira ko hari byinshi twagezeho cyane cyane mu kijyanye n’ikenurabushyo ryegereye Abakristu, kubegereza Abapadiri n’Abihaye Imana. Twagize n’ibikorwa bifatika byo gushinga ama Paruwasi yegereye Abakristu.”
- Advertisement -
Avuga ko muri ibi bihe bigoye by’icyorezo cya COVID-19 cyanagize ingaruka kuri Diyosezi ya Ruhengeri, agasaba Abakristu kudacika intege, ahubwo bagakomera ku kwemera. Ati, “Hari ababaye intwari bakomeye ku kwemera, batacitse intege, abo nibo twubakiraho kuko ubuhamya bwabo bwafasha abacogoye mu kwemera no mu rukundo. Abakristu ba Diyosezi ya Ruhengeri icyo mbasaba ni ukudacika intege, gukomera mu kwemera, kandi bakanakoze kwiragiza bikiramariya umwamikazi wa Fatima.”
Nyiricyubahiro Musenyeri Vincent Harolimana ufite intego iriga iti ‘Twabonye Inyenyeri Ye(amagambo y’Abami yashyize mu kirangantego cye nk’Umwepiskopi agaragara mu Ivanjiri ya Matayo 2:2)’, yifuriza Abakristu ba Diyosezi ya Ruhengeri ibyishimo byo kugira no gukunda Kristu bikaba ibyishimo bisangiwe.
Ati, “Muri iki cyerekezo cya 2035 ndifuriza Abakristu guhura nawe, niyo mpamvu tubasaba gushora imizi muri Kristu, kumukunda no kumukomeraho.”
Kuwa 31 Mutarama 2012 nibwo Papa Benedigito XVI yahamagariye Vincent Harolimana wari usanzwe ari Umusaseridoti muri Diyosezi ya Nyundo kuba umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri. Tariki ya 24 Werurwe mu mwaka wa 2012, nibwo yahawe Inkoni y’Ubushumba, asimbuye Musenyeri Kizito Bahujimihigo wari wahawe ubundi butumwa muri Diyosezi ya Kibungo.
Musenyeri Vincent Harolimana n’Abasaseridoti ba Diyosezi ya Ruhengeri nyuma y’igitambo cya Misa yo kwizihiza isabukuru ye
Iki gitambo cya Misa cyari cyanitabiriwe n’Umuyobozi w’akarere ka Musanze Mme Nuwumuremyi, ari kumwe n’Umugabo we
Mgr. Vincent Harolimana ubwo yagirwaga Umwepisikopi wa Diyosezi ya Ruhengeri muri 2012