UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 1 week
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 1 month
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 1 month
Amajyaruguru: Gucika ku Gusangirira ku Muheha biracyari Ingorabahizi
Hashize 3 months
Rwanda: Igisubizo gishya ku Bahinzi b’imboga n’imbuto
Hashize 3 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Misiri : ‘Canal de Swez’ yafunzwe n’ubwato bunini biteza umubyigano n’andi mato
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
Amakuru

Misiri : ‘Canal de Swez’ yafunzwe n’ubwato bunini biteza umubyigano n’andi mato

Iradukunda Uwase Sylvie
Iradukunda Uwase Sylvie
Yanditswe taliki ya 24/03/2021 saa 3:52 PM

Bumwe mu bwato bunini ku isi, bwafunze Ikigobe cya Swez(Canal de Swez), nyuma y’uko bukubiswe n’inkubi y’umuyaga bigatuma buta inzira, biteza umubyigano w’andi mato ku nkombe y’inzira mpuzamahanga y’ubucuruzi.

Ubu bwato bwitwa Ever Given, bufite metero 400 z’uburebure na metero 59 z’ubugari, bufite ubushobozi bwo kwikorera kontineri 20,000 z’uburebure bwa metero 6 buri imwe.

The Guardian dukesha iyi nkuru, itangaza ko amato 8 y’ubutabazi arimo gukora ibishoboka byose kugira ngo haboneke inzira.

Bernhard Schulte Shipmanagement (BSM),  Umuyobozi ushinzwe tekinike y’ubu bwato yatangaje ko bwananiwe kugenda bugafunga iyo Canal kuwa kabiri  saa kumi n’imwe n’iminota 40 ku isaha mpuzamahanga ya GMT, gusa ngo iperereza riracyakomeje.

- Advertisement -

Yatangaje ko itsinda ry’abakozi ko rifite umutekano kandi bitaweho, nta raporo yagaragaje ko hari uwakomeretse.

Raparo zakozwe mbere zabanje kugaragaza ko ubwo bwato bwataye inzira kubera kubura imbaraga, ariko ushinzwe ibikorwa byabwo, Evergreen Marine Corp yatangarije Ibiro ntaramakuru  by’Abafaransa AFP ko ubu bwato bwananiwe kugenda kubera gukubitwa  n’inkubi y’umuyaga ukomeye.

Mu mwaka wa 2019, kuri ‘Canal de Suez’ hacaga amato 50 ku munsi, nk’uko imibare itangwa na Leta ya Misiri ibigaragaza.

Canal de Suez, ihuza inyanja ya Mediterane n’inyanja itukura, ikaba inzira ya bugufi ihuza Aziya n’Uburayi.

Iradukunda Uwase Sylvie March 24, 2021
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
  • Amajyaruguru: Gucika ku Gusangirira ku Muheha biracyari Ingorabahizi
  • Rwanda: Igisubizo gishya ku Bahinzi b’imboga n’imbuto
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Amakuru

MINEMA yatanze impuruza ku kibazo cy’Ibiza

Hashize 5 months
AmakuruImibereho

Musanze: Batewe impungenge n’insinga z’amashanyarazi zishobora kubambura ubuzima

Hashize 9 months
Amakuru

Umuhanzikazi Valentine wamenyekanye nka ‘Dorimbogo’ yapfuye

Hashize 10 months
Amakuru

AS Kigali yatumije Inteko Rusange idasanzwe

Hashize 10 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?