Mu ikorosi ryiswe mu ry’Abasomari riherereye mu Murenge wa Musambira, hepfo gato y’isantere(Centre) y’ubucuruzi, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 03 Ukwakira 2020, ahagana saa cyenda n’iminota itanu(15h00), impanuka y’imodoka Kwasiteri(Coaster) ifite purake RAB 963 V ya Kompanyi(Company) itwara abagenzi ya Volcano igonganye n’ivatiri ifite purake RAD 546 E hakomereka abantu 6.
Iyi modoka(Coaster) yari ihagurutse i Muhanga saa munani n’iminota 45, yerekeza i Kigali, nk’uko uwari uyitwaye(Shoferi wayo) yabibwiye itangazamakuru.
Avuga ko yazamukaga igana mu isantere(Centre) y’ubucuruzi ya Musambira, mu ikorosi rihari ryiswe mu ry’Abasomari, igongana n’ivatiri yamanukaga.
Ndahayo wari utwaye iyi Kwasiteri, yabwiye Itangazamakuru ko yahagurutse i Muhanga saa munani n’iminota 45, ubwo yazamukaga muri iri korosi agana mu isantere ya Musambira, ngo yabonye ivatiri ita umuhanda imusanga mu mukono abura aho akwepera, ngo impanuka iba irabaye.
- Advertisement -
Ni mu gihe uwari utwaye ivatiri we yavuze ko ibyabaye ntabyo yibuka, ndetse akaba ari no mu bahise bajyanwa kwa muganga.
Abaturage bari bahururiye ahabereye iyi mpanuka, bavuga ko muri iri korosi kenshi hakunze kubera impanuka, ndetse ko biba bibi cyane iyo nk’akavura kaguye cyangwa se hari ikindi cyose cyatuma umuhanda unyerera.
Polisi yakoze ibishoboka mu gufasha abakomeretse no kubashakira uko bagera kwa muganganga, ndetse no gufasha izindi modoka zanyuraga mu muhanda gutambuka neza.
Muri iyi mpanuka, abantu batandatu barimo abashoferi b’imodoka zombi bakomeretse. Muri aba 6, babiri bigaragara ko bakomeretse cyane, umwe muri aba babiri akaba yaviriranaga mu mutwe, ku buryo yanahise ajyanwa ku kigo Nderabuzima cya Musambira hamwe n’abandi bane, mu gihe undi wa Gatanu yari akiri mu modoka avuga ko yavunitse ukuguru, hategerejwe Imbangukiragutabara(Amburance) yaje kumutwara nyuma y’isaha.