Minisiteri ya Siporo mu Rwanda(MINISPORTS), yandikiye ikipe ya APR FC na AS KIGALI izamenyesha ko zemerewe gutangira imyitozo nyuma yo kuzuza ibisabwa birimo no gupimisha abakozi bazo COVID-19.
Mu rwandiko rwasinyweho n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo Shema Maboko Didier, rwemeza ko aya makipe yombi yitegura guhagararira u Rwanda mu mikino nyafurika yemerewe gutangira imyitozo.
Shema yavuze ko uyu mwanzuro wafashwe nyuma y’ibaruwa Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda(FERWAFA) yayandikiye kuwa 23 Nzeri 2020, iyisaba kwemerera aya makipe yombi gutangira imyitozo.
Yagize ati, “Mbandikiye mbamenyesha ko MINISPORTS yahaye uruhushya ayo makipe yombi rwo gutangira imyitozo nyuma yo kubahiriza amabwiriza asabwa.”
- Advertisement -
Kuwa 28 Nzeri 2020, Minisiteri ya Siporo yamenyesheje amashyirahamwe y’imikino ko ashobora gutangira gusubukura amarushanwa n’imyitozo ku makipe, mu gihe ryamaze gutegura no kumenyesha MINISPORTS uburyo bwo kwirinda Covid-19 bwateguwe.
Mu itangazo ryasinyweho na Minisitiri Munyangaju Aurore Mimosa yavuze ko amashyirahamwe yose y’imikino yemerewe gusubukura imyitozo n’amarushanwa nyuma yo kwandikira MINISPORTS ribisaba rikabona kwemererwa.
Iri tangazo rigira riti “Tunejejwe no kubandikira tubamenyesha ko nyuma yo gusuzuma ingamba mwatugejejeho zizakurikizwa mu gihe cy’isubukurwa ry’imikino mu myitozo ndetse no mu marushanwa, hashingiwe ku ngamba zo kwirinda Covid-19, ibikorwa bya siporo byemerewe gusubukurwa guhera tariki ya 28 Nzeri 2020.
Ishyirahamwe ritegura ingengabihe y’amarushanwa n’imyitozo rirasabwa kubanza kubishyikiriza MINISPORTS ribisabira uburenganzira rikabanza kubuhabwa.”
MINISPORTS yavuze ko ingamba zo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 zigomba kuzajya zikurikizwa igihe cyose amakipe agiye gukora imyitozo n’aho bayikorera kugira ngo ubuzima bw’abakinnyi n’abandi bose bubungabungwe.
Ku wa Kabiri Tariki 29 Nzeri 2020, abakozi bose b’ikipe ya APR FC bapimwe icyorezo cya COVID-19 nyuma y’iri tangazo rya Minisiteri ya siporo rikomorera itangira ry’ibikorwa bya siporo mu gihugu hose ryasohotse kuwa Mbere Tariki 28 Nzeri.
Iki gikorwa cyabimburiye itangira ry’imyitozo y’ikipe y’Ingabo z’Igihugu yitegura umwaka utaha w’imikino, cyabereye ku bitaro bya gisirikare bya Kanombe (Rwanda Military Hospital) saa tatu za mu gitondo, kikaba cyaritabiriwe n’ Abakinnyi 31, Abatoza 04 n’abandi bakozi bose bashinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe.