Juan Emilio Ameria Umudepite wo mu Nteko Ishangamategeko muri Argentina yahagaritswe burundu ku mirimo ye nyuma y’iminsi mike ahagaritswe kongera kwitabira inama z’abadepite.
Depite Emilio yahagaritswe kubera ko yagaragaye yonka amabere y’umugore ubwo bari mu nama y’abadepite yabaga imbonankubone binyuze kuri murandasi(internet), inama yanyuraga imbonankubone kuri televiziyo y’igihugu.
Uyu mudepite ufite umugore n’abana batatu, mu gihe inteko ishingamategeko yaganiraga ku bibazo byugarije iki gihugu, inama ikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga buri wese ari mu rugo mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, uyu mugabo yaje gutungurana ubwo hazaga umugore akamwicara ku bibero nuko uyu mugabo nawe atangira kumwonka amabere ndetse banasomana.
Mu kiganiro n’itangazamakuru Juan yagize ati: “Numvise meze nabi cyane, numvaga nasohotse, numvaga ntakiri mu nama, ntabwo nigeze menyako ibyo nkora biri kugaragara, amashusho yarafashwe arakwirakwizwa, ndasaba imbabazi umuryango wanjye.”
- Advertisement -
Uyu mudepite yaranenzwe cyane ndetse ahita ahagarikwa kongera kwitabira inama y’abadepite muri iki gihugu, bikaba bimaze gutangazwa ko yahise yirukanwa burundu muri aka kazi.
Juan Emilio yagaragaye mu kiganiro yonka ndetse anasomana n’umugore we