UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 1 week
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 1 month
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 1 month
Amajyaruguru: Gucika ku Gusangirira ku Muheha biracyari Ingorabahizi
Hashize 3 months
Rwanda: Igisubizo gishya ku Bahinzi b’imboga n’imbuto
Hashize 3 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Abacururiza nu isoko rya Nyarugenge mu ngamba nshya zo guhangana na COVID19
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
Amakuru

Abacururiza nu isoko rya Nyarugenge mu ngamba nshya zo guhangana na COVID19

UMURENGEZI
UMURENGEZI
Yanditswe taliki ya 05/09/2020 saa 7:54 PM

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwasabye abakorera mu isoko rya Nyarugenge ryasubukuye imirimo kuri uyu wa Kane, kubahiriza ingamba zashyizweho zo kwirinda coronavirus kugirango icyatumye bafungirwa kitazongera kubaho.

Umujyi wa Kigali kandi washyizeho amande ku barenga ku mabwiriza yo kwirinda iki yorezo, ari hagati y’ibihumbi 10 na 200 bitewe n’ikosa umuntu afatiwemo.

Isoko rya Nyarugenge rizwi nka Kigali City Market ryari risanzwe rikoreramo n’abarenga 2600. Ubu siko bimeze kuko hazajya hakoreramo 50% by’abari basanzwe bakoreramo. Abacuruzi batangiye imirimo yabo baravuga ko bagarutse mu bucuruzi bwabo bafite ingamba nshya zo kwirinda icyorezo.

Buri wese ucururiza muri iri soko mbere y’uko asubukura imirimo yagombaga kugaragaza ko yapimwe inshuro 2 coronavirus. Abo bayisanzemo ubu barimo kwitabwaho n’abaganga.

- Advertisement -

Umushoramari Rudasingwa James akaba n’umuvugizi w’iri soko rya Nyarugenge yizeza ko bazajya bagenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo.

Yagize ati “Iyi level turiho iriho abantu benshi, abacuruzi b’imbuto, imboga, ndetse n’utundi duconco twinshi, utwo duconco tugatuma hazamo abantu benshi ni na yo mpamvu ari ho twashyize imbaraga, kugira ngo bagabanuke mu myanya bakoreragamo, ingamba dufite ni ugushyira mu bikorwa ibyo twemeranyije n’ubuyobozi, batugiriye inama uko tuzabikora, dufite abasore n’inkumi twahawe n’Umujyi wa Kigali.”

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa avuga ko iri soko ryemerewe gufungurwa kuko ryujuje ibisabwa mu rwego rwo kwirinda covid-19. Na ho irya Nyabugogo kwa Mutangana hari ibyo ryasabwe kunoza naryo ngo rikomorerwe.

Ati “Abafite ibiribwa bitari imboga, ari ibishyimbo umuceri ibiribwa bakunda kuranguza na bo turimo gukorana n’urwego rwabo kugira ngo bakore nk’uko hano bakoze kandi bagaragaje ingamba bafite kugirango mu minsi mike na bo bakomorerwe, twari twabahaye iminsi 3 tuzasubirayo turebe ko byatunganye, hanyuma dukomeze twimurire ibiribwa hariya ku giti cy’inyoni kugira ngo abantu bakomeze babeho ariko bubahiriza ingamba.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali kandi bwakajije ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19 hatangwa ibihano birimo amande azajya acibwa abatubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19. Bamwe mu baturage bagize icyo bavuga kuri aya mande.

Mukagasana Ernestine ati “Ibyo bintu njye ndabyumva kuko badakajije ingamba iki cyorezo ntabwo cyarangira kandi hari Abanyarwanda batumva neza, hari ababyumva hari n’abatabyumva, ni ngombwa ko bakaza ingamba kugira ngo icyorezo kigireyo kuko kiratubangamiye.”

Sebakiga Ferdinand we yagize ati “Ibihumbi 10 ni byinshi kuba utambaye neza agapfukamunwa bakayaguca ukurikije n’ibi bihe turimo, ni yo mpamvu buri wese ahita avuga ati ndakambara neza ariko ndebe ko narengera ariya mafaranga.”

Ku bantu bazajya bananirwa kwishyura amande bitewe n’amikoro make umuyobozi w’umujyi wungirije Nadine Gatsinzi avuga ko hari uko bizajya bigenzurwa.

Ati “Kuba utishoboye ntabwo biguha uburenganzira bwo kurenga ku mabwiriza ya Leta, hatazabaho n’ababyitwaza ngo sinishoboye bivuze ko niba utishoboye nawe aya mabwiriza arakureba kandi n’ibihano bizakugeraho, ikindi umuntu uzafatirwa mu ikosa rimwe inshuro nyinshi hazabaho ko igihano wahawe kikuba 2 ariko wakongera ugashyikirizwa ubugenzacyaha kuko uba wigomeka ku mabwiriza ya Leta.”

Bimwe muri ibi bihano harimo ko umuntu utambaye agapfukamunwa cyangwa ukambaye nabi azajya yishyura ibihumbi 10, kimwe n’uwarenze ku isaha ya saa moya ataragera mu rugo.

Abategura, abatumira n’abakira ibirori, bihuza abantu mu buryo butemewe nko gusenga, kwizihiza isabukuru y’amavuko,  bridal shower n’ibindi Uwatumiye azajya ahanishwa ibihumbi 200 na ho uwatumiwe yishyure 25,000. Amande ashobora kugera no kuri miliyoni mu nyubako nini z’ubucuruzi zitubahirije amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya koronavirusi.

UMURENGEZI September 5, 2020
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
1 Igitekerezo
  • Kelly says:
    September 5, 2020 at 9:25 pm

    Ndumva abacuruzi biyemeje ikuntu cyiza

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
  • Amajyaruguru: Gucika ku Gusangirira ku Muheha biracyari Ingorabahizi
  • Rwanda: Igisubizo gishya ku Bahinzi b’imboga n’imbuto
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Amakuru

MINEMA yatanze impuruza ku kibazo cy’Ibiza

Hashize 5 months
AmakuruImibereho

Musanze: Batewe impungenge n’insinga z’amashanyarazi zishobora kubambura ubuzima

Hashize 9 months
Amakuru

Umuhanzikazi Valentine wamenyekanye nka ‘Dorimbogo’ yapfuye

Hashize 10 months
Amakuru

AS Kigali yatumije Inteko Rusange idasanzwe

Hashize 10 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?