UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 1 week
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 1 month
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 1 month
Amajyaruguru: Gucika ku Gusangirira ku Muheha biracyari Ingorabahizi
Hashize 3 months
Rwanda: Igisubizo gishya ku Bahinzi b’imboga n’imbuto
Hashize 3 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Pascal Lissouba wahoze ari Perezida wa Congo Brazzaville yapfuye
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
Amakuru

Pascal Lissouba wahoze ari Perezida wa Congo Brazzaville yapfuye

UMURENGEZI
UMURENGEZI
Yanditswe taliki ya 25/08/2020 saa 11:47 AM

Pascal Lissouba wahoze ari Perezida wa Congo Brazzaville yapfiriye mu Bufaransa ejo ku wa mbere ku myaka 88 nk’uko byemejwe n’ishyaka rye.

Lissouba, ni we perezida wa mbere watowe mu gihe cy’amashyaka menshi mu 1992.

Ibiro ntaramakuru AFP bisubiramo amagambo y’umuvugizi w’ishyaka Union panafricaine pour la démocratie sociale (UPADS) agira ati: “Perezida Lissouba yapfuye nyuma y’uburwayi”.

Bwana Lissouba yaguye mu gace kitwa Perpignan mu majyepfo y’Ubufaransa.

- Advertisement -

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook, umuhungu we Jérémie Lissouba yemeje inkuru y’urupfu rwa se.

Bwana Lissouba yabaye Perezida wa Congo Brazzaville kuva mu 1992 kugeza mu 1997.

Ni we washinze ishyaka UPADS mu 1991, mu gihe igitutu cy’amahanga cyahatiraga Perezida Denis Sassou Nguesso, wagiye ku butegetsi mu 1979, kwemera amatora y’amashyaka menshi.

Mu kwezi kwa gatandatu 1997, imirwano mu murwa mukuru Brazzaville yashyamiranyije ingabo zishyigikiye Pascal Lissouba n’izishyigikiye Jenerali Sassou Nguesso.

Nguesso ni we watsinze iyo mirwano, asubira ku butegetsi ku ngufu yari yaravanyweho mu matora yo mu 1992.

Abantu babarirwa hagati ya 4,000 na 10,000 baguye mu mirwano n’ubwicanyi bwamaze amezi icyo gihe.

Perezida Lissouba yaje guhungira mu Bufaransa. Mu gihe yashakaga kuba yasubira muri politike, mu gihugu cye yahamijwe ibyaha by’ “ubugambanyi bukabije” hamwe n'”umugambi mubisha” kuri Sassou Nguesso.

Umuvugizi w’ishyaka rye avuga ko kugeza ubu Lissouba azashyingurwa i Perpignan ahantu abo mu muryango we batashatse gutangaza.

UMURENGEZI August 25, 2020
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
  • Amajyaruguru: Gucika ku Gusangirira ku Muheha biracyari Ingorabahizi
  • Rwanda: Igisubizo gishya ku Bahinzi b’imboga n’imbuto
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Amakuru

MINEMA yatanze impuruza ku kibazo cy’Ibiza

Hashize 5 months
AmakuruImibereho

Musanze: Batewe impungenge n’insinga z’amashanyarazi zishobora kubambura ubuzima

Hashize 9 months
Amakuru

Umuhanzikazi Valentine wamenyekanye nka ‘Dorimbogo’ yapfuye

Hashize 10 months
Amakuru

AS Kigali yatumije Inteko Rusange idasanzwe

Hashize 10 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?