PSG igeze ku mukino wa nyuma ku nshuro yayo ya mbere igiye gucakirana na Bayern Munchen ifite iki gikombe inshuro 5 nyuma yo gusezerera RB Leipzig na Olympic Lyon muri 1/2.
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 18 Kanama 2020, byari ibyishimo mu mugi wa Paris nyuma y’uko ikipe ya Paris Saint Germain yari imaze kubona itike yo gukina umukino wa nyuma wa UEFA Champions league bwa mbere mu mateka nyuma yo gusezerera ikipe ya RasenBallSoprt Leipzig iyitsinze ibitego 3-0.
Ni umukino woroheye iyi kipe yo mu gihugu cy’u Bufaransa dore ko ibitego 2 byayo byabonetse mu gice cya mbere byinjijwe na Marquinhos ku munota wa 13 ndetse na Angell Di Maria ku munota wa 42, mu gihe icy’agashinguracumu cyinjijwe na Bernat ku munota wa 56 w’umukino.
Ku uri uyu wa gatatu tariki ya 19 Kanama 2020, hari hatahiwe amakipe ya Olympic Lyon nayo yo mu Bufaransa igomba kwisobanura na Bayern Munchen yo mu Budage. Uyu mukino urangiye ikipe ya Bayern Munchen itsinze Olympic Lyon ibitego 3-0.
- Advertisement -
Ni ibitego byinjijwe na Serge Gnabry ku munota wa 18 ndetse no ku munota wa 33 arayisubira, amakipe yombi ajya kuruhuka ari ibitego 2-0.
Igice cya kabiri byari byitezwe ko Lyon igaruka yiminjiyemo agafu ariko siko byagenze kuko Robert Lewandowski yaje kubonera Bayern Munchen igitego cy’agashinguracumu ku munota wa 88.
Kuri iki cyumweru tariki ya 23 Kanama 2020, umukino wa nyuma uzahuza Paris Saint Germain yo mu Bufaransa na Bayern Munchen yo mu budage i Lisbon muri Portugal. Paris Saint Germain igeze ku mukino wa nyuma itsinze imikino 8 inganya umwe, mu gihe Bayern Munchen nta mukino n’umwe yigeze itsindwa kuva mu matsinda kugera magingo aya.