Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’ yanyagiwe na Bénin ibitego 3-0 mu mukino w’Umunsi wa Gatatu wo mu Itsinda D, mu gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika kizaba mu 2025 muri Maroc.
Umutoza Frank Torsten Spittler yari yahisemo gukinisha ikipe yari yanganyije na Nigeria 0-0 i Kigali, aho abakinnyi bashya bari bahamagawe ari bo Johan Curry Marvin na Ishimwe Anicet nta n’umwe wagaragaye ku rupapuro rw’umukino.
Amavubi yari hanze ni yo yatangiye neza umukino abakinnyi babonana mu kibuga, ndetse ku munota wa gatanu w’umukino aza kurema uburyo bukomeye, ubwo umupira wari ushyizwe mu rubuga rw’amahina na Omborenga Fitina, habuze gato ngo myugariro wa Bénin yitsinde.
- Advertisement -
Koruneri yabonetse nyuma y’ubu buryo ntacyo yatanze, ahubwo Bénin ihita isatira izamu na yo ibona koruneri ku munota wa karindwi, Jodel Dossou atereka umupira ku mutwe wa Stevie Mounié wahise aboneza mu izamu.
Amavubi yakomeje guhanahana umupira neza ariko ntibigire icyo bitanga, dore ko yagorwaga no gusatira izamu rya Bénin.
Mu gice cya kabiri, Amavubi yakomereje aho yasoreje icya mbere yiharira umukino ariko gutera mu izamu bikaba ikibazo kuko ubwugarizi bw’ikipe ya Bénin bwagoye Mbonyumwami Taiba wari wagiye mu kibuga asimbuye Nshuti Innocent.
Ikipe y’Igihugu yarimo ishaka igitego cyo kwishyura, yaje gutsindwa ibitego bibiri bikurikiranye bya Andreas Hountondji ku munota wa 67 na Hassane Imourane ku wa 70, byombi biturutse ku mashoti akomeye yaterewe inyuma y’urubuga rw’amahina akaruhukira mu izamu ryari ririnzwe na Ntwari Fiacre umaze iminsi mu bihe byiza muri Afurika y’Epfo.
U Rwanda nyuma yo gutsindwa uyu mukino rwagumye ku mwanya wa gatatu mu itsinda D n’amanota abiri, mu gihe Bénin iri ku mwanya wa kabiri n’amanota atandatu mu itsinda riyobowe na Nigeria n’amanota arindwi, dore ko mu wundi mukino yatsinze Libya igitego 1-0.
Amakipe yombi azongera guhurira kuri Stade Amahoro ku wa Kabiri tariki 15 Ukwakira mu mukino wo kwishyura wo mu itsinda D.
Amavubi yabanje mu kibuga : Ntwari Fiacre, Fitina Omborenga, Mutsinzi Ange, Manzi Thierry (wasimbuwe na Niyigena Clement), Mugisha Bonheur, Bizimana Djihad (wasimbuwe na Niyibizi Ramadhan), Muhire Kevin, Kwizera Jojea (wasimbuwe na Samuel Guelette), Mugisha Gibert na Nshuti Innocent (wasimbuwe na Mbonyumwami Taiba).