UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
Hashize 3 weeks
Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
Hashize 1 month
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 2 months
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 3 months
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 3 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Police FC yanyagiye Kiyovu Sports 4-0
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
Imikino

Police FC yanyagiye Kiyovu Sports 4-0

Muhire Jimmy Lovely
Muhire Jimmy Lovely
Yanditswe taliki ya 26/09/2024 saa 7:33 PM

Ikipe ya Police FC ibaye iya mbere itsinze ibitego byinshi muri uyu mwaka w’imikino, dore ko ibitego bya Ishimwe Christian, Abedi Bigirimana, Mugisha Didier na Ani Elijah byatumye inyagira Kiyovu Sports ibitego 4-0.

 

Kiyovu Sports ikomeje kugorwa n’ibibazo by’ibyangombwa by’abakinnyi yaguze, ni yo yatangiye neza kuri Kigali Pele Stadium, ariko kwiharira umupira mu minota 10 ya mbere nta kintu byigeze biyifasha kuko ubwugarizi bwa Police FC bwari buhagaze bwuma.

Iyi kipe y’abashinzwe umutekano, yaje kungukira ku burangare bw’abakinnyi bo hagati b’Urucaca ubwo ku munota wa 12 Ishimwe Christian yazamukanaga umupira wenyine awukuye mu rubuga rwe, akawuha Abedi Bigirimana wawumusubije maze uyu myugariro ahita arangiriza mu izamu.

- Advertisement -

Iki gitego cya Police cyatumye ishyira umupira hasi yiharira umukino kuva ubwo maze bidatinze Bigirimana Abedi wari wagize uruhare mu gitego cya mbere aza kwitsindira icya kabiri ku ikipe ye, hari ku munota wa 34.

Nyuma yo kujya mu karuhuko ari ibyo bitego 2-0, Police FC yatangiye igice cya kabiri aho yasoreje icya mbere maze nyuma y’iminota ine gusa Mugisha Didier na we yinjira ku rutonde rw’abatsinze uyu munsi dore ko yaje kuzamukana umupira ku ruhande rw’ibumoso maze akawuterera inyuma gato y’urubuga rw’amahina ukaruhukira mu izamu rya Djihad Nzeyurwanda.

Police ntabwo yanyuzwe biciye kuri rutahizamu wayo Ani Elijah aho ku munota wa 56 yongeye guhusha igitego cyabazwe ubwo uyu munya-Nigeria yazaga gukubita umutambiko w’izamu maze Didier ashubijemo ujya hanze.

Nyuma yo gukomeza guhusha ibitego Ani Elijah yabonye izamu ubwo yendaga gusimbuzwa aho ku kazi gakomeye kakozwe na Ashraf Mandela uyu rutahizamu yaje gutsinda igitego cya kane ku munota wa 82 maze ava mu kibuga amwenyura.

Gutsinda uyu mukino byatumye Police ikomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 10 mu mikino ine imaze gukina mu gihe Kiyovu Sports yo yashimiye Imana ko umusifuzi Uwikunda Samuel arangije umukino itsinzwe ibitego 4-0 byonyine.

Abakinnyi babanje mu kibuga

Police FC: Patience Niyongira, Ashlaf Mandela, Christian Ishimwe, Henry Msanga, Ndizeye Samuel, Ani Elijah, Simeon Iradukunda, Abedi Bigriimana, Yakub Issah, Richard Kirongozi na Mugisha Didier

Kiyovu Sports: Nzeyurwanda Djihad, Nizigiyimana Makenzi, David, Guy Kazinda, Ndizeye Eric, Tuyisenge Hakim, Felicien H, Olivier T, Sharif Bayo, N. Denny

Abafana ba Kiyovu Sports bari bikozeho nubwo byarangiye ari nko kubyibushya ihene ku munsi w’isoko

Abayovu bari bumiwe…

Kabuhariwe mu kurya Temarigwe (ibumoso) na we yari yumiwe

Uyu na we yari yumiwe nyuma yo gutsapa umupira w’Urucaca

N’ababyeyi bari bumiwe

Mvukiyehe Juvenal wahoze ayobora Kiyovu Sports na we yari yumiwe

Abatoza bombi bari bishimye mbere y’umukino

Kiyovu Sports yabanje mu kibuga ikomeje gukina idafite abakinnyi bashya kubera ibihano bya FIFA

Abayobozi ku mpande zombi babanje kwifurizanya amahirwe masa

Police FC ni yo iyoboye shampiyona

Bigirimana Abedi na Nzeyurwanda Djihad ni bo bari ba kapiteni ku mpande zombi

Ishimwe Christian yazamukanye umupira wavuyemo igitego cya mbere

Djihad yashidutse inshundura zinyeganyeze

Christian yishimiraga igitego cya mbere mu ikipe ya Police FC

Abasifuzi b’umunsi bari biteguye neza

Sharif Bayo ni we wagerageje kwitwara neza muri Kiyovu Sports

Muhire Jimmy Lovely September 26, 2024
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
  • Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Imikino

REG WBBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona

Hashize 9 months
Imikino

Amavubi yanyagiwe na Bénin ibitego 3-0

Hashize 9 months
Imikino

Perezida wa UCI yaje mu Rwanda kureba aho imyiteguro ya Shampiyona y’Isi igeze

Hashize 9 months
Imikino

Shampiyona n’ikirarane cya Rayon Sports na APR FC byasubitswe

Hashize 9 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?