UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 1 week
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 1 month
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 1 month
Amajyaruguru: Gucika ku Gusangirira ku Muheha biracyari Ingorabahizi
Hashize 3 months
Rwanda: Igisubizo gishya ku Bahinzi b’imboga n’imbuto
Hashize 3 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Torsten Spittler ntazongera amasezerano yo gutoza Amavubi
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
Imikino

Torsten Spittler ntazongera amasezerano yo gutoza Amavubi

Muhire Jimmy Lovely
Muhire Jimmy Lovely
Yanditswe taliki ya 11/09/2024 saa 1:17 PM

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu, ‘Amavubi’ Torsten Frank Spittler yatangaje ko nyuma y’amasezerano afite azarangira mu Ukuboza 2024, adateganya kuyongera kuko yumva yifuza gusezera aka kazi.

 

Ibi ni bimwe mu byo yatangaje nyuma y’umukino Amavubi yanganyijemo na Nigeria 0-0 mu irushanwa ryo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika kizabera muri Maroc mu 2025.

Abajijwe niba hari icyizere yaha Abanyarwanda cyo gukomeza gufasha Ikipe y’u Rwanda, Spittler yavuze ko igihe cye kiri kurangira mu kazi ko kuba yaba umutoza.

- Advertisement -

Yagize ati “Nkigera hano bambajije igihe namara mbabwira ko nshaka umwaka umwe, kuko inkweto zanjye ziri kugenda zishira, ahubwo nakwishima zigejeje mu Ukuboza [2024].”

Spittler mbere yo guhabwa amasezerano mu Amavubi ntabwo benshi bamwemeraga kuko nta makipe akomeye yanyuzemo, ariko we asigarana akazi ko gutanga gihamya ko ariwe ukwiriye kuba aha ibyishimo Abanyarwanda.

Igihe amaze mu Rwanda amaze gukina imikino umunani, aho yatsinze itatu, atsindwa umwe mu gihe indi yose yayinganyije.

 

Torsten Frank umaze imyaka irenga 30 mu kazi k’ubutoza yabaye uwungirije w’Ikipe y’Igihugu y’u Budage y’Abatarengeje imyaka 16.

Afite inararibonye mu kuzamura urwego rw’abakinnyi kuko yatoje amakipe y’abakiri bato, aba Umuyobozi wa Tekinike w’Ikipe y’Igihugu ya Sierra Leone, Mozambique na Yemen. Amakipe y’ibihugu makuru yatoje harimo Nepal mu 1999 na Bhutan mu 2017.

Mu 2015 yatowe n’Ishyirahamwe rya Ruhago muri Oman nk’umutoza mwiza uzi kureba impano z’umupira w’amaguru ndetse n’iterambere ryawo.

Amavubi afite imikino ibiri ikomeye izaba mu kwezi gutaha izayahuza na Bénin i Cotonou ndetse n’undi uzakinirwa i Kigali.

Umutoza w’Amavubi Tortsen Splitter ntiyifuza gukomeza gutoza

Muhire Jimmy Lovely September 11, 2024
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
  • Amajyaruguru: Gucika ku Gusangirira ku Muheha biracyari Ingorabahizi
  • Rwanda: Igisubizo gishya ku Bahinzi b’imboga n’imbuto
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Imikino

REG WBBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona

Hashize 7 months
Imikino

Amavubi yanyagiwe na Bénin ibitego 3-0

Hashize 7 months
Imikino

Perezida wa UCI yaje mu Rwanda kureba aho imyiteguro ya Shampiyona y’Isi igeze

Hashize 7 months
Imikino

Shampiyona n’ikirarane cya Rayon Sports na APR FC byasubitswe

Hashize 7 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?