Mu mukino wa gicuti wabaye uyu munsi, APR FC yatsinze Mukura VS 3-2 mu mukino Tuyisenge Arsene yigaragarijemo n’aho Chidiebere Nwobodo na Godwin Odibo bakomoka muri Nigeria byanze.
APR FC nyuma yo gutsinda Marines FC 2-1 mu mukino wa gicuti, uyu munsi yari yakinaga na Mukura VS.
Ni umukino umutoza wa APR FC, Darko Nović yakinishije benshi mu bakinnyi batahabwaga umwanya wo gukina, ni mu gihe abandi bari mu makipe y’igihugu.
- Advertisement -
APR FC yaje kubona igitego cya mbere ku munota wa 43 ku burangare bw’ubwugarizi bwa Mukura VS, cyatsinzwe na Lamine Bah.
Igice cya kabiri APR FC yagitangiye ikora impinduka Chidiebere Nwobodo Johnson utahiriwe n’igice cya mbere yahaye umwanya Tuyisenge Arsene. Ni umusore wahise wongera imbaraga mu busatirizi bw’iyi kipe.
APR FC yabonye igitego cya kabiri ku munota wa 51 cyatsinzwe na Taddeo Lwanga, ni ku mupira wari uturutse muri koruneri yari itewe na Richmond Lamptey umunyezamu akawuhusha ahita atsinda mu buryo bworoshye cyane.
Mukura yaje kubona igitego cya mbere ku munota wa 61 cyatsinzwe na Elie Tatou, ni ku mupira Odibo wasimbuye Bacca yatakaje maze Nzau agatera ishoti rikomeye Ruhamyankiko akananirwa kuwufata ngo awukomeze.
Victor Mbaoma yaje gutsindira APR FC igitego cya gatatu ku munota wa 68 kuri penaliti, ni ku ikosa ryari rikorewe Tuyisenge Arsene.
Na Mukura VS yaje kubona penaliti ku munota wa 75 ku ikosa Jean Rene yakoreye Elie Tatou, yinjijwe neza na Sunzu Bonheur. Umukino warangiye ari 3-2.