UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
Hashize 3 weeks
Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
Hashize 1 month
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 2 months
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 3 months
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 3 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Sitting Volleyball: U Rwanda rukomeje kubura intsinzi mu Mikino Paralempike
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
Imikino

Sitting Volleyball: U Rwanda rukomeje kubura intsinzi mu Mikino Paralempike

Muhire Jimmy Lovely
Muhire Jimmy Lovely
Yanditswe taliki ya 01/09/2024 saa 9:05 AM

Ikipe y’u Rwanda ya Sitting Volleyball yatsinzwe n’iya Slovénie amaseti 3-1  uba umukino wa kabiri itakaje mu Mikino Paralempike iri kubera i Paris mu Bufaransa.

 

Wari umukino wa kabiri kuri iyi kipe, nyuma yo gutsindwa na Brésil amaseti 3-0 ( 13-25,10-25,7-25) mu wa mbere w’irushanwa.

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki 31 Kanama 2024, u Rwanda rwasabwaga gutsinda Slovénie kugira ngo rubone intsinzi ya mbere ariko ntabwo byakunze.

- Advertisement -

Iyi kipe yatangiye nabi umukino itsindwa iseti ya mbere ku manota 25 kuri 19. U Rwanda rwasubiranye imbaraga mu iseti ya kabiri, ruyitsinda bigoranye ku manota 25 kuri 23.

Mu ya gatatu, rwagaragaje imbaraga nke ruyitsindwa ku manota 25 kuri 14, iya nyuma rwongera kwiminjiramo agafu ariko biranga nayo ruyitsindwa ku manota 25 kuri 22.

Umukino warangiye, Slovénie yatsinze u Rwanda amaseti 3-1 (19-25, 25-23, 14-25, 22-25). Umukino wa gatatu ari nawo usoza itsinda rya kabiri, u Rwanda ruzahura na Canada ku wa Mbere, tariki ya 2 Nzeri 2024.

Ni ku nshuro ya gatatu u Rwanda rwitabiriye Imikino Paralempike nyuma yiyabereye i Rio de Janeiro muri Brésil na Tokyo mu Buyapani.

U Rwanda ntabwo ruri guhirwa mu Mikino Paralempike iri kubera i Paris

U Rwanda rwaherukaga gutsindwa na Brésil mu mukino wa mbere w’itsinda

Muhire Jimmy Lovely September 1, 2024
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
  • Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Imikino

REG WBBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona

Hashize 9 months
Imikino

Amavubi yanyagiwe na Bénin ibitego 3-0

Hashize 9 months
Imikino

Perezida wa UCI yaje mu Rwanda kureba aho imyiteguro ya Shampiyona y’Isi igeze

Hashize 9 months
Imikino

Shampiyona n’ikirarane cya Rayon Sports na APR FC byasubitswe

Hashize 9 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?