Umudage Toni Kroos ukinira Real Madrid yamaze gutangaza ko ari mu bihe bya nyuma byo gukina umupira w’amaguru ateganya ko azahagarika nyuma y’imikino ya Euro 2024.
Ni ubutumwa uyu mukinnyi w’imyaka 34 yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 21 Gicurasi 2024, ashimira abafana ndetse n’abandi babanye muri Real Madrid.
Toni Kroos umaze imyaka 10 muri Shampiyona ya Espagne ya La Liga, yagaragaje ko kuva ku munsi wa mbere agera muri Real Madrid tariki ya 17 Nyakanga 2014, yagize ibihe by’akataraboneka haba mu buryo bw’umupira ndetse n’ubundi bwo hanze.
- Advertisement -
Asezera yavuze ko ari ikipe atazibagirwa mu buzima bwe. Ati “Nyuma y’imyaka 10, uyu mwaka w’imikino n’urangira nanjye nzaba hari icyiciro ndangije. Ntabwo nzibagirwa ibihe ntagereranywa nagize ubwo buri wese yanyakiriye n’umutima we wose […].”
“Rimwe na rimwe ibi bisobanuye ko ibihe byanjye nk’umukinnyi w’umupira w’amaguru bizarangira nyuma y’irushanwa ry’imikino ya Euro nk’uko mpora mbivuga.”
Toni Kroos ni umwe mu bakinnyi beza bo mu kibuga hagati babaye i Burayi kuva yatangira kuzamurira urwego muri Bayern Munich yabayemo kuva mu 2007 kugeza 2014.
Ni umwe mu bakinnyi bari ntagereranywa muri Real Madrid kuko yayikiniye imikino 463 agafatanya na yo kwegukana ibikombe 22. Uyu mukinnyi kandi yamaze imikino 776 atarahabwa ikarita itukura, kuko yayihawe mu Ukwakira 2023.