Ikipe ya APR FC yongeye kwitwara neza muri Shampiyona itsinda Etincelles FC y’inyabibazo igitego 1-0 ndetse iyigumisha mu murongo mubi irimo uyiganisha mu Cyiciro cya Kabiri.
Wari umukino w’Umunsi wa 23 wa Shampiyona y’u Rwanda wabereye kuri Kigali Pelé Stadium kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 2 Werurwe 2024.
Ku munota wa kabiri gusa, APR FC yahushije igitego ubwo Kwitonda Alain yari aherejwe umupira ari mu rubuga rw’amahina ariko ashatse kuroba Umunyezamu wa Etincelles FC, Arakaza Marc Arthur awushyira hejuru yaryo.
- Advertisement -
Ruboneka Jean Bosco wa APR FC yongeye kohereza umupira ashaka bagenzi be bari mu rubuga rw’amahina rwa Etincelles FC, ariko Fitina Omborenga awufashe, awutera mu izamu adahagaritse, birangira Arakaza awufashe.
Inshuro ya mbere Etincelles FC yageze ku izamu rya APR FC ni ubwo Bendeka Gédéon yazamukanaga umupira ku munota wa 13 agasiga Niyigena Clément, ariko ateye mu izamu Pavelh Ndzila aratabara.
Kuva icyo gihe, iyi Kipe yo mu Karere ka Rubavu yahise itinyuka yinjira mu mukino ndetse itangira no kubona imipira y’imiterekano irimo na koruneri mu kibuga cya APR FC.
Myugariro akanaba Kapiteni wa Etincelles FC, Nshimiyimana Abdou, yagize ikibazo hakiri kare cyane ku buryo yababaye mu itako bituma Umutoza wayo Bizumuremyi Radjab amusimbuza ku munota wa 31, ashyiramo Iraguha Awad.
Nyuma y’izi mpinduka Etincelles FC yari yigaranzuye APR FC mu guhererekanya imipira, yahushije ikindi gitego ubwo Niyonkuru Sadjat yaherezaga umupira Bendeka ariko ashatse gutera mu izamu ntiwafata ku kirenge neza.
Impera z’igice cya mbere zihariwe na Etincelles FC kuko yakiniye mu kibuga cya APR ndetse ikabona n’amahirwe menshi ariko amakosa ya ba rutahizamu bayo agatuma batabona igitego.
Uku ni na ko kandi amakosa yabaga menshi kuri APR FC byashoboraga kuyihesha n’ikarita itukura kuri Niyomugabo Claude wakoreraga amakosa menshi Kakule Mukata Justin.
Igice cya mbere cyongeweho iminota ibiri cyarangiye amakipe yombi akinganya 0-0.
Icya kabiri kigitangira, Kakule Mukata Justin yahereje umupira Bendeka wari kumwe na ba myugariro ba APR FC barangaye, ariko arobye Pavelh Ndzila uca hejuru y’izamu.
Umutoza wa APR FC, Thierry Froger, yabonye ko ashobora kwinjizwa igitego bitunguranye akuramo Niyomugabo Claude na Tadeo Lwanga, ashyiramo Mugisha Gilbert na Niyibizi Ramadhan.
Izi mpinduka zagize umumaro ku munota wa 55 ubwo Kwitonda Alain yakinanaga neza na Fitina Omborenga wahise ahereza Shaiboub Ali areba uko umunyezamu Arakaza ahagaze, amutsinda igitego mu ruhande yari yasize.
Uyu mukinnyi watsinze igitego yakuwe mu kibuga ku munota wa 70 ahereza umwanya rutahizamu wa Victor Mbaoma wari ukumbuwe n’abafana ba APR FC.
Abakinnyi b’iyi Kipe y’Umukara n’Umweru bahise bazamura urwego bagerageza gushaka ikindi gitego ariko amahirwe akomeza kuba make. Hari n’aho Mugisha Gilbert yirukankanye umupira wenyine, ashaka gucenga Iraguha Awad, ariko ahita awumukuraho nubwo abafana bari bamaze kubara igitego.
Umukino wongeweho iminota ine kuri 90 y’umukino ariko urangira APR FC itsinze igitego 1-0, ikomeza kuyobora Shampiyona n’amanota 52 ndetse itaranatsindwa umukino n’umwe. Ni mu gihe Etencelles FC ikomeje kugana mu manga kuko iri ku mwanya wa 15 n’amanota 22.
Mu mukino wabanjirije uyu, Gorilla FC yanganyije n’Amagaju FC igitego 1-1, Mukura VS ikura amanota kuri Stade y’Akarere ka Bugesera ihatsindiye Bugesera FC ibitego 2-0.
Musanze FC yitwaye neza itsinda Muhazi United igitego 1-0.
Imikino iteganyijwe ku Cyumweru, tariki ya 3 Werurwe, izahuza Sunrise FC izakira Rayon Sports mu Karere ka Nyagatare mu gihe Gasogi United izakina na Marines FC kuri Kigali Pelé Stadium.
Kugeza ubu, APR FC ni iya mbere n’amanota 52 mu mikino 22, ikurikiwe na Musanze FC ifite amanota 44 mu mikino 23 naho Rayon Sports ikaba iya gatatu n’amanota 42 mu mikino 42 mu gihe Mukura VS yageze ku mwanya wa kane n’amanota 39.
Ikipe y’Ingabo z’Igihugu ifite ikirarane izahuramo na Etoile de l’Est ku wa 5 Werurwe 2024.