Nyuma yo gutsinda ikipe ya Vision FC ibitego 3-1 mu mukino wo kwishyura wa 1/4 mu Gikombe cy’Amahoro, Rayon Sports yahise ikatisha itike ya 1/2 muri iri rushanwa.
Ikipe ya Rayon Sports yari yabanjemo abakinnyi biganjemo abasanzwe mu basimbura barimo nka Youssef Rharb, Ganijuru Elie, Mugisha François, Ndekwe Félix n’abandi.
- Advertisement -
Vision FC ntiyari ifite abakinnyi barimo Ishimwe Kevin uherutse gusinyira iyi kipe yo ku Mumena.
Hakiri kare mu gitondo ku munota wa Cyenda gusa, Rayon Sports yatsinze igitego cyatsinzwe na Ndekwe Félix ku mupira yatereye inyuma y’urubuga rw’izamu rya Vision FC.
Ntibyatinze kuko ku munota wa 32, Gikundiro yahise ibona igitego cya Kabiri cyatsinzwe na Ganijuru Elie ku mupira yatereye ku ruhande rw’ibumoso maze uruhukira mu izamu.
Ikipe yo ku Mumena yahise igabanya amakosa yakoraga mu bwugarizi bwa yo, maze itangira guhererekanya neza umupira.
Vision FC yaje kubona igitego ku munota wa 41, cyatsinzwe n’umusore uzwi ku izina rya Kamoso.
Mu gice cya Kabiri, umutoza wa Gikundiro yahise akora impinduka akuramo Muhire Kevin wasimbuwe na Mvuyekure Emmanuel.
Ibi byatumye Rayon Sports yongera kugira imbaraga hagati mu kibuga, cyane ko yari yinjijemo umukinnyi ugifite imbaraga kandi uzi kwaka imipira.
Iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda, yahise itangira gusatira cyane Vision FC n’ubwo ba myugariro ba yo bari beza.
Gikundiro yongeye gukora impinduka, ikuramo Nsabimana Aimable wari wababaye, asimburwa na Mitima Isaac wakinanaga na Mugisha François uzwi nka Master.
Amakipe yombi yanyuzagamo agasatirana ariko Rayon Sports ikagaragaza ak’ubukuru.
Umukino warangiye Rayon Sports itsinze ibitego 3-1, maze isezerera Vision FC ku giteranyo cy’ibitego 5-1 mu mikino yombi.
Iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda, yahise ikatisha itike ya 1/2 y’Igikombe cy’Amahoro. Irategereza izasezerera indi hagati ya Mukura VS na Bugesera FC zizakina ejo kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye Saa Cyenda z’amanywa.
Indi mikino iteganyijwe ejo, ni izahuza Gasogi United na APR FC kuri Kigali Pelé Stadium Saa kumi n’ebyiri z’ijoro, Police FC na Gorilla FC Saa Cyenda z’amanywa kuri Kigali Pelé Stadium.