UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Perezida Kagame yatangaje ko azongera Kwiyamamaza
Hashize 7 days
Ifaranga ry’u Rwanda ryatakaje Agaciro ugereranyije n’Idorali – BNR
Hashize 1 month
Kigali: Leta yasobanuye impamvu Abayobozi b’Uturere 3 birukaniwe rimwe
Hashize 2 months
Menya ‘Umuganura’ umunsi ukomeye mu mateka y’u Rwanda
Hashize 2 months
Musanze: Barasaba Leta gushakira Inzira amazi abangiririza Imyaka
Hashize 2 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • EnglishEnglish
Soma Perezida Kagame yakoze impinduka mu Gisirikari
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • EnglishEnglish
Dukurikire
Amakuru

Perezida Kagame yakoze impinduka mu Gisirikari

UMURENGEZI
UMURENGEZI
Yanditswe taliki ya 06/06/2023 saa 11:05 AM

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yakoze amavugurura akomeye mu Gisirikari cy’uRwanda, nk’uko bigaragara mu Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ibiro by’Umukuru w’Igihugu Village Urugwiro.

Juvénal Marizamunda ubu ni we Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda mushya, mu gihe Liyetona Jenerali Mubarakh Muganga ari umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda (RDF).

Marizamunda, usimbuye kuri uwo mwanya Jenerali Majoro Albert Murasira, yari asanzwe ari umukuru w’urwego rw’igihugu rw’igorora, rushinzwe imfungwa n’amagereza.

Lt Gen Muganga, usimbuye Jenerali Jean Bosco Kazura, we yari asanzwe ari umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka.

- Advertisement -

Jenerali Majoro Vincent Nyakarundi wari usanzwe ari umukuru w’ubutasi bwa gisirikare, ni we wasimbuye Lt Gen Muganga ku mwanya w’umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka.

Izi ni impinduka zitabaho kenshi mu ngabo z’u Rwanda aho Minisitiri w’ingabo asimbuzwa ataramara imyaka itanu, n’umugaba w’ingabo agasimburwa ataruzuza imyaka ine mu mirimo, kandi bakavanwaho icyarimwe.

Impamvu y’izi mpinduka ntiyatangajwe mu itangazo ryasohowe n’ibiro bya Perezida mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere, kandi mu mpinduka nk’izi zabaye mbere, rimwe na rimwe Perezida Kagame ubwe ni we wakomozaga ku mpamvu yakoze impinduka.

Muri izo mpinduka kandi, Col Francis Regis Gatarayiha yagizwe umukuru w’agateganyo w’ubutasi bwa gisirikare, mu gihe Jean Bosco Ntibitura yabaye umuyobozi mukuru (Director General) ushinzwe umutekano mu gihugu mu rwego rw’ubutasi bw’imbere mu gihugu (NISS).

Brigadiye Jenerali Evariste Murenzi yagizwe umukuru w’urwego rw’igihugu rw’igorora, asimbura Marizamunda.

Jenerali Majoro Alex Kagame yabaye umukuru w’ibikorwa bya gisirikare muri Mozambique, mu gihe Koloneli Théodomir Bahizi ari we ukuriye ibijyanye n’urugamba rwo muri Mozambique.

Kuva mu kwezi kwa Nyakanga muri 2021, u Rwanda rwohereje abasirikare n’abapolisi muri Mozambique, ku busabe bwa leta y’icyo gihugu, zigiye kurwanya intagondwa ziyitirira idini ya Islam, zari zarigaruriye ibice byinshi byo mu ntara ya Cabo Delgado mu Majyaruguru.

Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda yaherukaga guhindurwa mu kwezi kw’Ugushyingo (11) mu 2019, ubwo Jenerali Kazura icyo gihe wari Jenerali Majoro, yazamurwaga mu ntera mu mapeti, agasimbura Jenerali Patrick Nyamvumba, wari uri kuri uwo mwanya kuva mu 2013.

Jenerali Majoro Murasira we yari Minisitiri w’ingabo kuva mu kwezi kw’Ukwakira (10) mu 2018, umwanya yagezeho asimbuye Jenerali James Kabarebe wari uwumazeho imyaka umunani.

Irebana na: home
UMURENGEZI June 6, 2023
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Enter Captcha Here : *

Reload Image

INKURU ZIHERUKA

  • Perezida Kagame yatangaje ko azongera Kwiyamamaza
  • Ifaranga ry’u Rwanda ryatakaje Agaciro ugereranyije n’Idorali – BNR
  • Kigali: Leta yasobanuye impamvu Abayobozi b’Uturere 3 birukaniwe rimwe
  • Menya ‘Umuganura’ umunsi ukomeye mu mateka y’u Rwanda
  • Musanze: Barasaba Leta gushakira Inzira amazi abangiririza Imyaka
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Politiki

Perezida Kagame yatangaje ko azongera Kwiyamamaza

Hashize 7 days
Politiki

Kigali: Leta yasobanuye impamvu Abayobozi b’Uturere 3 birukaniwe rimwe

Hashize 2 months
Ubukerarugendo

Menya ‘Umuganura’ umunsi ukomeye mu mateka y’u Rwanda

Hashize 2 months
IbidukikijeImibereho

Musanze: Barasaba Leta gushakira Inzira amazi abangiririza Imyaka

Hashize 2 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?