UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
INES-Ruhengeri: Hatangijwe Umushinga witezweho kuzahura ubuhinzi
Hashize 24 hours
Rwanda: Hagiye kubakwa imihanda izajya inyurwamo n’abishyuye
Hashize 3 days
Rwanda: Ubukene n’amategeko akakaye, imbogamizi mu gukumira Cancer
Hashize 1 week
Uburibwe bw’Urukundo (Episode: 10)
Hashize 2 weeks
Amajyaruguru: Umunsi mpuzamahanga w’abagore wizihijwe ku buryo budasanzwe unahabwa umwihariko
Hashize 2 weeks
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • EnglishEnglish
Soma Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid yitabye Urukiko
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • EnglishEnglish
Dukurikire
Amakuru

Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid yitabye Urukiko

Editor
Editor
Yanditswe taliki ya 11/05/2022 saa 4:52 PM

Ishimwe Dieudonné uzwi ku izina rya Prince Kid kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Gicurasi 2022 yitabye Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro kugira ngo atangire kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Ishimwe Dieudonné usanzwe ari umuyobozi wa kompanyi yateguraga amarushanwa ya Miss Rwanda izwi nka Rwanda Inspiration Back Up, akurikiranyweho ibyaha byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina, no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.

Ibi byaha biravugwa ko yabikoreye bamwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda.

Prince Kid yagaragaye mu rukiko mu ipantalo n’ikoti bisa, ishati yenda kuba umweru, ndetse no mu nkweto z’umukara.

- Advertisement -

Ishimwe Dieudonné yasomewe umwirondoro we, na we yemeza ko ari uwe, amenyeshwa n’ibyaha bitatu ashinjwa.

Yageze mu rukiko atari kumwe n’umwunganira n’ubwo yemeje ko amufite. Nyuma y’igihe yari amaze ategerejwe, umwunganizi we witwa Nyembo Emelyne yaje kuhagera, avuga ko hatabayeho kumenya neza isaha yo kugera mu rukiko.

Umwunganizi wa Prince Kid yasabye ko we n’uwo yunganira bahabwa umwanya uhagije wo gutegura dosiye, Urubanza rwahita rusubikwa, byemezwa ko ruzasubukurwa kuwa Gatanu tariki 13 Gicurasi 2022, saa tatu za mu gitondo.

Irebana na: umurengezi
Editor May 11, 2022
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Enter Captcha Here : *

Reload Image

INKURU ZIHERUKA

  • INES-Ruhengeri: Hatangijwe Umushinga witezweho kuzahura ubuhinzi
  • Rwanda: Hagiye kubakwa imihanda izajya inyurwamo n’abishyuye
  • Rwanda: Ubukene n’amategeko akakaye, imbogamizi mu gukumira Cancer
  • Uburibwe bw’Urukundo (Episode: 10)
  • Amajyaruguru: Umunsi mpuzamahanga w’abagore wizihijwe ku buryo budasanzwe unahabwa umwihariko
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Amakuru

Dr Kayumba Christopher yagizwe umwere n’urukiko

Hashize 4 weeks
Amakuru

Bamporiki Edouard yafunzwe nyuma yo gukatirwa adahari

Hashize 2 months
Amakuru

Kayumba Christopher yasabiwe gufungwa imyaka 10

Hashize 2 months
Amakuru

Prof. Kalisa Mbanda wayoboraga NEC yitabye Imana

Hashize 2 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?