Bamwe mu bagore bakorera uburaya mu mirenge itandukanye igize akarere ka Musanze, bavuga ko kubujyamo ahanini biterwa n’abagabo batuzuza inshingano zabo, haba mu kwita ku muryango no kuwubonera ibyangombwa nkenerwa, hakiyongeraho no kubata(kubasiga) ndetse bakanabatana abana, bigatuma bahitamo kwiyandarika kugira ngo bashobore kwita ku muryango.
Mu kiganiro aba babyeyi bagiranye n’ikinyamakuru UMURENGEZI.COM, bavuga ko usibye amaburakindi, ubusanzwe uburaya nta kazi karimo, ndetse ko ntan’ikiza kibamo, kuko ngo ababubamo bahuriramo n’ingorane nyinshi zituma bashobora no kuba bahasiga ubuzima.
Umwe mu baganiye n’itangazamakuru, utifuje ko amazina ye atangazwa, utuye mu kagari ka Cyivugiza, umurenge wa Muko, agira ati: “Ubuzima bwo mu muhanda ni amateka maremare kandi ni inkuru ibabaje. Uburaya mbumazemo imyaka 12, gusa nabigiyemo ngira ngo ndere abana banjye bakure. Nahoze ndi umumama ufite urugo rwiza, mfite umugabo tubyaranye gatatu, ankura ku kazi nakoraga aranyicaza, nyuma aza kuntererana, arangije arananta, nisanga ndi umukene, kugeza ubwo inshuti zanjye zanyumvishije ko ngomba gukora uburaya, ariko abana banjye bakabaho.”
Akomeza agira ati: “Banyumvishije uburyo ndi mwiza, yewe tukajya tunajyana, mbonye biri kunyishyurira inzu bikanantungira abana, ngenda mbikunda, kuko n’ubundi nari maze kuba urw’amenyo kubera ubuzima bubi nasizwemo n’umugabo wanjye. Icyakora nageze aho ndahumuka, kuko nkibijyamo nashoboraga no kwakira abagabo batanu ku munsi, ariko kubera ko maze kubisobanukirwa no kumenya ingaruka zabyo, ubu n’icyumweru gishobora gushira nakiye umugabo umwe gusa.”
- Advertisement -
Ibi kandi nibyo bugarukwaho na Mukundente(izina yahawe), utuye mu kagari ka Kabeza, umurenge wa Cyuve, ugira ati: “Uburaya nabwinjiyemo nkimara gutandukana n’umugabo wanjye, kuko yigiraga mu bandi bagore rimwe na rimwe agataha yasinze navuga agakubita, kandi mu by’ukuri ntan’ibidutunga njye n’umwana umwe twari dufitanye yasize, ngeze aho mbona ko yazanyica, mpitamo gutandukana nawe.
Yakoraga muri banki, natwe tuba mu rugo, ariko nyine ubona imibereho ari ntayo. Tumaze gutandukana rero, kubera ko ntan’imirimo y’amaboko nari nzi, biba ngombwa ko njya ku muhanda gukora uburaya kugira ngo n’uwo mwana nirirwaga ngendana mu muhanda abeho, ubu mbimazemo imyaka 5. Ingaruka ni nyinshi zirimo no kuba uwo mwaryamanye hari ubwo yanga kukwishyura ahubwo ukanakubitwa.”
Mukundente kandi agira inama abandi bagore n’abakobwa muri rusange kutabyijandikamo, ahubwo bagashishikarira gushaka imirimo yo gukora, aho gutekereza kwishora mu buraya, kuko ngo ari ibintu bitaramba.
Ati, “Inama naha umwana w’umukobwa cyangwa n’abandi bose batari babijyamo, nuko umwuga w’uburaya nubwo uhururirwa kubera amafaranga, ariko ntibiramba. Nta ndaya yubahwa, nta ndaya ihabwa serivisi nk’abandi iyo bamaze kukumenya, uratambuka bakakuvugiriza induru n’ibindi. Ikindi nuko yo udahuye n’ubumuga kubera ba bagabo baguhoraho bamwe bashaka no kwihimura, hari indwara nyinshi ukuramo nka SIDA, Imitezi n’izindi, cyangwa se ukaba wabikuramo n’ubundi busembwa.”
Abahuye n’ibibazo nk’ibi bafashwa iki?
Nkundimfura Rosette Umukozi ushinzwe kubaka Ubushobozi mu Mpuzamiryango Pro-Femmes Twese Hamwe, yabwiye UMURENGEZI.COM ko abantu nk’abo hari uburyo bwashyizweho bwo kubafasha binyuze mu mikoranire n’inzego za Leta, burimo ubujyanama no kubabumbira mu matsinda, kugira ngo bwa bufasha bubagenewe bubashe kubagezwaho batijanditse mu buraya.
Agira ati: “Umuntu watawe adafite umwana amenya uburyo yirwanaho, ariko uwatawe n’umugabo akamusigira abana aba afite ikibazo gikomeye cyane. Arwana no kubabonera ibibatunga, akarwana no kubambika, kubashakira ibikoresho n’amafaranga y’ishuri n’ibindi. Icyo dukora rero ni ukubahuriza mu matsinda abafasha kubitsa no kugurizanya, ku buryo ageraho akumva ubuzima arimo ari ibintu bisanzwe, bikamurinda kwa kwiheba no kumva ko yakwiyandarika.
Ikindi tubashishikariza, ni ugusiga ibibazo inyuma bagakora baharanira iterambere. Nubwo umugabo ari ngombwa, ariko ntibumve ko ubuzima burangiye kubera ko yamutaye. Turabasaba rero kujya bitabira gahunda za Leta nk’Umuganda, Inteko z’Abaturage, Imigoroba y’Ababyeyi n’ibindi, kuko niho izo gahunda zose zivugirwa.”
Nizeyimana Jean Marie Vianney, umukozi w’Umuryango Nyarwanda ufasha ababana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA (ANSP+) avuga ko hari ibyiciro byihariye birimo abakora uburaya n’abaryamana bahuje ibitsina, ahanini usanga ari nabyo bigaragaramo umubare munini w’abagize ibyago byo kuba babana n’ubwandu bw’agakoko gatera Sida, ari nayo mpamvu ari bo bibandwaho cyane mu kubakangurira kwirinda mu rwego rwo kugira ngo batanduza abandi.
Nizeyimana Jean Marie Vianney Umukozi wa ANSP+ (Photo: Eric U.)
Ati, “Nk’abantu dukurikiranira hafi ubuzima bwa bariya bantu, dukora uko dushoboye kugira ngo ibyo umuntu akora byose, abikore arinda ubuzima bwe n’ubw’abandi. Kuko umuntu atera imbere, agateza imbere igihugu ari uko ubuzima bwe bumeze neza. Icyo umuntu yaba akora cyose rero, iyo yirinze aba arinze n’anandi. Ni muri urwo rwego habaho na gahunda yo kubigisha….twige kwirinda, bityo tunabashe no gukora ibiduteza imbere.
Hari abumva gufasha aba bantu ari nko kubashyigikira mubyo barimo, ariko siko bimeze. Icyo tureba twebwe ni ukureba ngo ikibazo gihari kibangamiye gahunda z’ubuzima bwiza bw’abantu n’iterambere. Iyo tumaze kureba ikibazo, tureba ngo kibangamiye abantu bangana iki? Kimwe rero mu byo dukora cyane cyane ni ukubigisha kwirinda, hanyuma tukanabakangurira no kubivamo bakiteza imbere mu yindi mirimo, ariho tubaha na za nkunga zibafasha, ariko nyine bikaba ubushake n’amahitamo ya nyir’ubwite hatabayeho guhutazwa, kuko nabo ni abantu kandi bafite uburenganzira busesuye nkatwe twese.”
Ubushakashatsi bugaragaza iki?
Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara muri Werurwe uyu mwaka, bukozwe n’Umuryango ‘Nyina w’Umuntu Organization’, ku bufatanye na Minisiteri y’Uburinganire n’Umuryango(MIGEPROF), ku mpamvu muzi zitera ihohoterwa rikorerwa mu ngo, bwerekana ko ihohoterwa ribabaza umutima ryiganje ku kigero cya 79%, iribabaza umubiri ryihariye 73%, naho irishingiye ku mitungo rikagira 56%, mu gihe irishingiye ku gitsina ari 48%.
Ni mu gihe kandi imibare iheruka gushyirwa ahagaragara n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima mu Rwanda(RBC), igaragaza ko abakora umwuga w’uburaya, abagera kuri 45,8% baba baranduye, naho abapfakazi n’abatandukanye n’abo bashakanye, abanduye bakaba ari 14%. Muri aba bose, abafata imiti neza bari hagati ya 80 na 90%, bivuga ko 10% badafata imiti igabanya ubwandu bw’agakoko gatera Sida.
Inzego zitandukanye zishishikariza abakora uburaya kubureka, bagashaka indi mirimo yabateza imbere, kuko ibyo bakora ari kimwe mu bitiza umurindi inda zitateguwe, n’ikwirakwira ry’indwara zandurira mu myanya ndangagitsina zirimo na Virusi itera Sida, byose biri mu bidindiza icyerekezo Leta y’u Rwanda yihaye mu gukumira inda zitateguwe no kurandura burundu ubwandu bw’agakoko gatera Sida.