Umuti uzwi nka “Paxlovid” wakorewe kuvura umurwayi wa Covid-19, no mu Rwanda urahari kuko wahageze bwa mbere ndetse unavura abanyarwanda kuva mu mpera z’umwaka wa 2022.
Ubwo itsinda ry’abanyamakuru bibumbiye mu rugaga rw’abanyamakuru Nyarwanda barwanya Sida no kubungabunga ubuzima binyuze mu bitangazamakuru(Abasirwa) basuraga ibitaro bya Ruhengeri biherereye mu Karere ka Musanze, basanze harimo abarwayi 2 ba Covid-19, ariko ku bw’amahirwe umwe yari yasezerewe, kuko yakize, mu mikirire ye n’uyu muti wa Paxlovid wabigizemo uruhare.
Bwana Olivier Nderelimana umuganga mu Bitaro bya Ruhengeri, ushinzwe no gukurikirana indwara zandura, asobonura iby’uyu muti yagize ati, “Paxlovid umurwayi awufata buri masaha 12, mu gihe cy’iminsi 5, kandi tugendeye ku bunararibonye umunsi k’uwundi bw’abantu bawuhabwa, mu byukuri iyo iminsi 5 ishize, umunsi wa 6 turongera tukamupima tugasanga yarakize”.
Olivier avuga ko ku bitaro kimwe n’ahandi mu Rwanda hari ingamba mu rurimi rw’icyongereza bita ‘Test and treat’, bishatse kuvuga ko niba umurwayi akekwaho Covid-19 ahita ahabwa uyu muti.
- Advertisement -
Ati: “Uyu munsi wa none dufite umurongo ngenderwaho uvuga ngo ‘Test and Treat’, bivuze ngo niba usuzumye umuntu ugasanga afite Covid-19, yaba afite ibimenyetso cyangwa se atabifite, duhita tumuha uyu muti tukamuha amabwiriza yawo y’uko azajya awunywa kuko turawufite ku rugero ruhagije. Ntabwo wajya gutegereza ko umurwayi agira ibimenyetso kandi umuti uhari.”
Umuti wa Paxlovid wakozwe n’uruganda rwa Pfizer rwo muri Amerika, ufite ubushobozi bwo kuvura umurwayi wa Covid-19 ku kigereranyo cya 85. Wageze bwa mbere mu Rwanda tariki ya 22 Ugushyingo 2022, uhita ushyikirizwa buri kimwe mu bitaro by’intara zigize igihugu nk’igikorwa ndebereho(Pilote), nk’uko byari byateguwe na Minisiteri y’Ubuzima, ari naho ibitaro byaRuhengeri byawuboneye, ukaba umaze kuvura abarwayi 42 muri ibi bitaro. Ikiyongereyeho gishimishije ni uko magingo aya, uyu muti wamaze kugezwa no mu bitaro byose by’igihugu.
Umurwayi wa mbere wa Covid-19 mu Rwanda yagaragaye tariki ya 14 Werurwe 2020, kuva ubwo igihugu gitangira gufata ingamba zo kugumisha abaturage mu rugo, mu rwego rwo kurinda ikwirakwira kw’iki cyorezo dore ko cyanicaga imbaga y’abatuye isi utaretse n’u Rwanda. Akarere ka Musanze by’umwihariko iki cyorezo cyahitanye 69 mu 7230 bari bacyanduye.
Ishami ry’umuryango w’abibumbye wita k’ubuzima (OMS) riherutse gutangaza ko Covid-19 itakiri icyorezo gihangayikishije isi, kuko hari ingamba cyafatiwe zirimo n’uyu muti, ariko igakangurira abatuye isi kutirara ari naho inzego z’ubuzima mu Rwanda zidasiba kwibutsa abaturage ko Covid-19 igihari, ko ingamba zo kukirinda zirimo gukaraba intoki n’izindi bitagakwiye kwibagirana, kuko kwirinda biruta kwivuza kandi amagara aseseka ntayorwe.