Ikipe y’Amagaju FC, yafatanyije Kiyovu Sports n’ibibazo ifite, iyitsinda ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa Gatanu wa shampiyona.
Kuri iki Cyumweru, ni bwo hakinwe imikino yindi y’umunsi wa Gatanu wa shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu Bagabo (RPL).
Kiyovu Sports yari yakiriye Amagaju FC kuri Kigali Péle Stadium, guhera Saa Cyenda z’amanywa.
Urucaca rukomeje kugarizwa n’ibibazo byo kubura abakinnyi, rwongeye kugarikwa rutsindwa umukino wa Gatatu wikurikiranya.
- Advertisement -
Ibifashijwemo na Cyiza Séraphin watsinze ibitego bibiri ku munota wa 20 n’uwa 34, ikipe y’Amagaju FC yatsinze Kiyovu Sports ibitego 2-0.
Urucaca rwashoboraga gutsindwa ibitego byinshi, ariko ba myugariro barimo Ndizeye Eric bakomeza kwihagararaho kugeza iminota 45 y’igice cya Mbere, irangiye.
Ikipe ya Kiyovu Sports yagaragaza intege nke, yagarutse mu gice cya Kabiri ishaka kwihutisha imipira igana imbere, ariko yari yisamye yasandaye.
Abatoza b’iyi kipe yo ku Mumena, bahise batangirana igice cya Kabiri impinduka, ikuramo Byiringiro Erisa, Ndizeye Eric na Nizeyimana Djuma, basimburwa na Twahirwa Olivier, Mukunzi Djibril na Nsabimana Denis.
Gusa izi mpinduka ntacyo zafashije Urucaca, cyane ko Amagaju FC yari ihagaze neza.
– Advertisement –
Ku munota wa 78, Seraphin yashoboraga gutsindira Amagaju igitego cya Gatatu ariko Nzeyurwanda Djihad akuramo umupira yari amuteye.
Umukino warangiye, Kiyovu Sports itsinzwe undi mukino wa Gatatu wikurikiranya nyuma yo gutsindwa na Police FC 4-0 na Mukura yayitsinze igitego 1-0.
Gukomeza gutsindwa kuri iyi kipe yo ku Mumena, birakomeza kuyishyira ahabi, ndetse nta gikozwe, ishobora kwisanga ahabi.