Umutoza wa Arsenal, Mikel Arteta, yongereye amasezerano y’imyaka itatu azatuma ageza mu 2027 akiri muri iyi kipe yo mu Cyiciro cya Mbere mu Bwongereza.
Arteta yongereye amasezerano mu gihe iyi kipe yitegura umukino ukomeye izahuramo na Tottenham Hotspur ku Cyumweru.
Nyuma yo gusinya, yagize ati “Numva ndi umunyamahirwe kuba nkorana buri munsi n’abantu bafite intego hano. Numva mfite ibyo ngomba kugeraho, numva nshyigikiwe kandi ndashaka gukora ibirenze ibyo tumaze kugeraho.”
- Advertisement -
Mu Ukuboza 2019 ni bwo Arteta wakoranaga na Pep Guardiola muri Manchester City, yagizwe Umutoza wa Arsenal asimbuye mwenewabo w’Umunya-Espagne, Unai Emery.
Arteta yahise afasha Arsenal kwegukana FA Cup ku mpera z’umwaka w’imikino wa 2019/20, kiba igikombe cye cya mbere yatwaye nk’umutoza.
Arsenal yabaye iya kabiri inyuma ya Manchester City mu myaka ibiri y’imikino iheruka, mu gihe ikomeje gushaka uko yakwegukana igikombe cya Premier League iheruka mu mwaka w’imikino wa 2003/04.
Umwe mu bayobozi bakuru b’iyi kipe, Josh Kroenke yagize ati “[Arteta] azi cyane indangagaciro za Arsenal, kuva atwiyunzeho nk’umutoza mukuru mu Ukuboza 2019, yashyize ikipe ku rundi rwego kandi mu buryo bwa Arsenal.”
Umuyobozi wa Siporo muri Arsenal, Edu Gaspar, yavuze ko amasezerano yahawe Arteta azatuma akora atekanye kandi akagira intego zisumbuyeho.
Nyuma y’imikino itatu imaze gukinwa muri uyu mwaka w’imikino, Arsenal ni iya kane ku rutonde rwa Premier League aho yatsinze imikino ibiri ibanza yahuyemo na Wolves na Aston Villa mbere yo kunganya na Brighton.
Mikel Arteta yakiniye Arsenal hagati mu kibuga, mu mikino 150 ndetse ayibera kapiteni.