Indwara yatangiye ari igikomere cyatewe no kwitura hasi, cyamuviriyemo indwara ikomeye, yamuteye ubukene buturutse ku kwivuza mu bitaro bitandukanye byo mu Rwanda.
Ndayambaje w’imyaka 23 y’amavuko, utuye mu Mudugudu wa Jabiro, Akagari ka Gisesero, Umurenge wa Busogo ho mu Karere ka Musanze, aratabaza Leta ngo imugoboke abashe kwivuza indwara ikomeye yamuteye ubukene, akaba yarabuze amafaranga yo kwishyura ibitaro bya CHUK byamukoreye ikizami cy’isuzuma ngo hamenyekane indwara arwaye.
Ntawangake, umubyeyi urwaje uyu Ndayambaje akaba na muramukazi we, aganira n’Ikinyamakuru UMURENGEZI, yatangiye asobanura uko uburwayi bwaje ndetse n’icyo bakoze nk’umuryango wa Ndayambaje ngo abashe kuvuzwa, kugeza bananiwe nyuma yo kugarizwa n’ubukene bukabije.
Agira ati: “Iyi ndwara ya Ndayambaje yarizanye. Byatangiye ari inkovu y’igikomere cyatewe no kwitura hasi, hakurikiraho gutaka ko ababara amenyo, amaso akajya aramurya, tugashyiramo imiti y’amaso, nyuma ya nkovu irabyimba.
- Advertisement -
Twamujyanye ku kigo Nderabuzima cya Gataraga, batwohereza mu bitaro bya Ruhengeri, nyuma tujya i Butaro, nabo batwohereza CHUK, ari naho bafashe ikizami cy’isuzuma.
Ntawangake akomeza agira ati: “Twasubiye CHUK gufata igisubizo batubwira ko tugomba kwishyura amafaranga ibihumbi ijana na makumyabiri (120,000Frw) turayabura, none Ndayambaje akaba ari kuborera hano mu rugo, bitewe no kubura amafaranga y’isuzuma ngo akomeze avuzwe.”
Yongeraho ko bahuye n’ubukene bukabije bwatewe no gusiragira mu bitaro bitandukanye, akaba ari naho ahera asaba Leta kubagoboka bakabasha kuvuza Ndayambaje.
Ati: “Ndasaba Leta kudufasha kuko ubukene buraturembeje, buturutse mu kuvuza uyu murwayi mu bitaro bitandukanye.”
Somaho Anne Marie Kavange, Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Busogo, yatanze ihumure kuri iki kibazo.
Ati: “Iki kibazo narakimenye, nandikira Akarere, ubu dutegereje igisubizo. Twandikiye Akarere tugasaba ko kafasha uyu murwayi kuko atishoboye, Akarere nako kazamuhuza n’ibitaro abashe kwivuza.”
Abahanga mu by’umubuzima basaba abantu kujya bivuza neza ibikomere baba bafite, kuko iyo bitavuwe neza, umurwayi ashobora kurwariramo imbere bitewe n’imyanda yasigaye mu nkovu, bikaba byamuviramo na Kanseri.